Vendredi 22 avril 2011 5 22 /04 /Avr /2011 19:41

Kelly Clinton na Leeiggets bashyingiwe bambaye ubusa mu ruhame nyuma yo kwemera kwitabira amarushanwa ya Radio yo mu Bwongereza yo gusezerana bambaye ubusa. Ibi bakaba barabikoze ahanini kubera ko bari bamaze imyaka igera kuri 11 barabuze ubushobozi bwo kubana nk’ uko urubuga zygonet.com dukesha iyi nkuru rubivuga.

Nk’uko uru rubuga rukomeza rubivuga, aba bakundanye basanze nta yindi nzira bazabona uko babana nuko biyemeza kwitabira aya marushanwa yabasabaga gukuramo imyambaro yabo yose maze bakambikana impeta mu ruhame nta n’umwe muri bo wambaye.

image

Bamaze kugera muri aya marushanwa bagize amahirwe yo kuyatsinda ku majwi 65% y’abumva iyi radio batoraga, bityo iyi Radio yari yayateguye ibishyurira ibyo bakoresheje byose mu bukwe bwabo bwabaye kuwa 15 Werurwe.

Ubu bukwe bwabo bwari bwitabiriwe n’Inshuti, abavandimwe n’ imiryango nyamara ba nyirabwo batambaye, bwabereye muri Hoteli Honiley Court de Warwick yo mu Gihugu cy’Ubwongereza.

image

Nyuma y’ibi birori, abashyingiwe bambaye ubusa batangaje ko n’ubwo babashije kwambara ubusa mu ruhame bwose ngo byari byabatonze ku buryo bumvaga bafite ikimwaro n’isoni zo kwambara batyo mu ruhame. Gusa ngo bishimiye ko bahaye urugero rwiza abantu bose bumva bifuza kuba bakora ubukwe bw’igitangaza kandi bw’akataraboneka nk’ubu bakoze.

Par OLIVIER
Ecrire un commentaire - Voir les 0 commentaires
Retour à l'accueil

RESEARCH

Calendrier

Décembre 2014
L M M J V S D
1 2 3 4 5 6 7
8 9 10 11 12 13 14
15 16 17 18 19 20 21
22 23 24 25 26 27 28
29 30 31        
<< < > >>

Texte Libre

Catégories

Contact US


MUHIRWA OLIVIER
COMPUTER WORKS
E-mail:muhivier@yahoo.fr
Phone:+250-788538075
            +250750453944
www.muhivier.over-blog.fr
                                                          www.igihe.com
 
Créer un blog gratuit sur over-blog.com - Contact - C.G.U. - Rémunération en droits d'auteur - Signaler un abus - Articles les plus commentés