Samedi 1 janvier 6 01 /01 /Jan 11:57

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2010, rwari rwambikanye ubwo umuhanzi Dominic Nic yashyiraga ahagaragara amashusho ya album ye yise Ari Kumwe Natwe. Icyo gitaramo cyaryohejwe n’ uburyo nyirubwite yagiteguranye ubuhanga n’ ubwitonzi bukarishye ndetse n’ abahanzi babiryoheje nka Gaby, Alexis Dusabe ndetse na Patrick Nyamitari.

Gusa icyo gitaramo kibaye icya mbere mu byo kuramya Imana kigaragayemo imvugo zidasamaje nk’ ibitusti ndetse n’utundi dushya. Nk’ uko bisanzwe iteka rero, ndahamagarira abitabiriye icyo gitaramo babibonye ukundi cyangwa babonye utundi dushya ko banyandikira kuri urick401@igihe.com nkabitangaza mu nkuru yacu itaha, tukisangirira n’ abakunzi ba IGIHE.COM, dore ko n’ubundi biryoha bisangiwe...

1. Ibitutsi

Umuhanzi wabigize umwuga ari nawe uyobora Igicumbi cy’ Umuco (ihema ry’ ibirori riri mu busitani bwa Stade Amahoro), Kalisa Rugano wanafashije Dominic cyane dore ko yanamwemereye inkunga igaragara mu gitaramo cye cy’ ubutaha, yagaragaweho n’ ibitutsi inshuro irenze imwe.

- Uyu muhungu ni imbwa: Ubwo Dominic Nic yavugaga ibigwi uyu musaza w’imyaka 65 amwita Sekuru, undi yamwambuye indangururamajwi avugiramo ati:”Uyu muhungu ni imbwa”.

image
Kalisa Rugano ati "uyu muhungu ni imbwa!"

-We, ma……: Mu ijambo rye ashimira kandi avuga ibigwi Diminic Nic, Kalisa Rugano yagize ati:”We ma…” yahise arimira, arenzaho ati:”nari ngiye kugutuka nibuka ko nyoko ari hano.(umubyeyi wa Diminic yari aho).

- Umukobwa ureba nk’ injangwe y’ intirano: Hari hageze mu mwanya wo kugurisha CD na DVD za Dominic, kimwe n’ ibindi birori byose biteguye neza, haza umwari wambaye neza dore ko yari yambaye imyenda y’ umweru, witwa Axelle akaba n’Umuyobozi w’itsinda rishinzwe kuramya no guhimbaza muri ADEPR Gakinjiro, aza acigatiye ikarito irimo CD. Hashize umwanya Kalisa agiye kumuhamagara yagize:” ka gakobwa kareba nk’ injangwe y’ intirano mukabwire kagaruke.” Pasiteri Zigirinshuti Michel wari unayoboye icyo gikorwa yaguye mu kantu, dore ko nawe atajya aripfana, hashize akanya wa mwana yongeye guhamagarwa na Michel ariko yibuka kongeraho ati: ”humura ntago bongera kukuvugaho bya bindi.”

- Gutubya abantu: Ubwo yashakaga ikintu cyo gukusanyirizamo amafaranga yo gutera inkunga Dominic Nic, Kalisa Rugano yahamagaye Ingabire Egidia aka Bibio ati "umva wa gakobwa we, zana imyenda tubyinana aho inyuma." Ubwo yamusabaga kuwurambura hasi, yamwitegereje hanyuma agira ati: ”Eh! Uyu mukobwa azamenya gusasaa!”

2. Haririwe amasambusa

Ubwo yahabwaga umwanya ngo nawe atere inkunga Dominic, nyiri Gift Supermarket iherereye kwa Rubangura Amon Nsanzira yafashe umwanya wo kumenyekanisha ibikorwa bye. Ngo asubire mu mwanya we abatura igisorori cyuzuyemo amasambusa, mu gihe nibwiraga nti buriya agiye guha abana be umenya bashonje, cyakora amaze guha abana mbona ahereje umudamu wari inyuma ye, abanza kugira isoni nawe ahereza umugabo wari amuri iruhande.

image
Amon (ufashe micor) mbere y' uko atanga amasambusa

3. Amarira ya Dominic

image

Mu gihe yitegerezaga uburyo abantu bashishikariye kumutera inkunga ngo azabashe gukora igitaramo cy’ ubutaha, Dominic yakomeje kugendagenda ku ruhimbi asuka amarira, ubundi agahobera abantu, ariko amonsozi ari yose wa mugani w’ Abarundi, muri make yagaragaweho no kugira amarangamutima.

4. Dominic abwira umwari w’ imyaka 24 ati:”mama…”

Ubwo yafataga umwanya wo gushimira abagize uruhare mu kugenda neza kw’ icyo gitaramo, Dominic Nic yirinze kubyihererana atera ejuru abwira abantu ko Ingabire Egidia aka Bibio ari nyina. Ati:” rwose ntimuzanatungurwe musanze muri telefoni yanjye naranditseho ngo “mama”. Nyamukobwa nawe ahita agurira DVD umubyeyi wa nyawe wa Diminic ngo nagera mu rugo yumve urwego umuhungu we agezeho.

image
Bibio (iburyo) ati "Mukecu, burya nanjye ndi nyina wa Dominic..."

5. Umuteguro(decoration) utangaje

Ririya hema ubusanzwe riteguye neza cyane ku buryo umuntu atabona aho ahera asebanya ngo hasa nabi. Gusa igitangaje ni uburyo mu gitaramo cya Dominic hari hateguye, kuko hari ibice bitatu. Abantu bari bicaye mu myanya y’ imbere, hagati hari umworera udasanzwe umeze nk’ ikiyaga ku buryo umuntu yatinya kuhegerera hanyuma abantu bakongera kugaragara inyuma cyane ku buryo bamwe bajyaga kureba imbere bakarambura amajosi.

Par OLIVIER
Ecrire un commentaire - Voir les 0 commentaires
Retour à l'accueil

RESEARCH

Calendrier

Septembre 2014
L M M J V S D
1 2 3 4 5 6 7
8 9 10 11 12 13 14
15 16 17 18 19 20 21
22 23 24 25 26 27 28
29 30          
<< < > >>

Texte Libre

Catégories

Contact US


MUHIRWA OLIVIER
COMPUTER WORKS
E-mail:muhivier@yahoo.fr
Phone:+250-788538075
            +250750453944
www.muhivier.over-blog.fr
                                                          www.igihe.com
 
Créer un blog gratuit sur over-blog.com - Contact - C.G.U. - Rémunération en droits d'auteur - Signaler un abus - Articles les plus commentés