Lundi 9 novembre 2009 1 09 /11 /Nov /2009 13:46


Hatowe kandi:
*Umuntu munini kurusha abandi.
*Umuntu urya byinshi kurusha abandi.
*Umuntu ufite amenyo mabi kurusha abandi...


Ku mugoroba w’iki cyumweru tariki 08/11/09 muri Sky Hotel habereye ibirori by’akataraboneka byo gutora Nyampinga utaryoheye ijisho kurusha abandi (mubi!), gutora umuntu munini cyane kurusha abandi, guhitamo umuntu ufite amenyo mabi kurusha abandi, umuntu urya cyane birenze iby’abandi, n’ibindi byinshi.

Ibyo birori byari byateguwe na KNC ndetse na Anitha bo kuri City Radio bakora mu kiganiro ‘Umunsi ukeye’. Ibi birori byari byitabiriwe n’abantu benshi cyane ariko aho kubakirira hari hato cyane kuburyo benshi batabashije kwinjira aho byaberaga. Mu gutangira kubera ubuto bwaho.



Nyuma y’uko umuhanzi Binny Relax agerageza gushyushya abari bahari, habayeho defile y’umugabo munini cyane ari nawe wenyine wari uri mu irushanwa ry’abanini, uwo mugabo yitwa Kaburimbo afite ibiro 178. Uyu mugabo yanabyiniye abari aho ndetse anakuramo n’imyenda muri uko kubyina.


Nyuma haje umugabo urya cyane kurusha abandi uzwi kw’izina rya ‘Temarigwe’, nawe yari wenyine mu irushanwa, abariteguye badutangarije ko hiyandikishije abantu bagera kuri batanu mu byo kurushanwa kurya, ariko aho bose bamaze kumvira ko Temarigwe nawe ari mu marushanwa ngo bahise bagira ubwoba ntibakwirirwa bayitabira.

Temarigwe rero yagaragaye ari kwishyushya mbere yo gutangira kurya ubwo yateruraga ijerikani ya litiro 20 yuzuye amazi n’amenyo ye, ibi byatangaje benshi. Nyuma noneho yagarutse gukora igikorwa cyari cyamuzinduye aricyo cyo kurya kakahava, bamutereka capati 150 n’ikaziye ya fanta tonike imbere ye, gusa icyagaragaye n’uko yatengushye abari aho arya capati zitarenze 15 na fanta 7 gusa kandi yari yabijeje ibitangaza. Temarigwe wiyita umukinnyi wa ‘Front Eating’, byaje kurangira atsinzwe k’umugaragaro.


Mbere yuko Temarigwe aza kurya, hari herekanwe umugabo Gatete Emmanuel n’umugore we Murekatete Florence b’i Nyagatare, bari bazanye n’impanga z’uduhinja, ikibazo kikaba cyari umubyeyi w’izo mpanga kuko amezi icyenda mbere yuko zivuka uyu mugore yacyuwe n’undi mugabo witwa Cyriaque bamarana icyumweru yarataye urugo rwe. Florence yagerageje gusobanurira abari aho icyatumye ata urugo rwe ndetse n’ibyamubayeho igihe yabaga kwa Cyriaque.


Umu pasitori witwa Nyamuhombeza, uyu yemeza ko akiba muri Congo (RDC) yajyaga I kuzimu kwa satani. Mu gihe yari imbata ya satani avuga ko amadayimoni yamutegetse kurya ibiganza by’umwana we bwite Claude nyuma yo kumwica. Nyamuhombeza yavuze ko yabaye imbata ya satani imyaka icumi, iki gihe yakoranaga n’amadayimoni 3500, aganira nayo mu ndimi nyinshi.


Nyuma ya Kitoko washimishije abari aho mu ndirimbo ze nshya, harushanwe abafite amenyo mabi. Bari babiri, Robert na Eric, uyu akaba ari nawe watsinze kuko afite umunnwa n’amenyo by’igitangaza.


Pacson, Sparks wo muri Family Squad n’umwe mu bagize SKC nabo basusukije abari aho, tutibagiwe Lil G bakunze kwita umwana muto, yashimishije benshi banamufashaga kuririmba indirimbo ze.



Ibirori byaje gusozwa no gutora umukobwa mubi kurusha abandi wambitswe ikamba rya ‘Miss Sogolo’, uwo yaje kuba Francoise. Nyuma yo gutsinda, Francoise yishimiye cyane kuba ariwe bahisemo kuba Miss Sogolo (niryo zina ababiteguye bahisemo).


Ibi birori nkuko twababwiye haruguru, byateguriwe ahantu hato cyane ugereranyije n’ingano yabari babyitabiriye. IGIHE.COM iganira n’umwe mu ba biteguye uzwi kw’izina rya KNC, yadutangarije ko bo bifuzaga ko ibi birori byabera kuri Petit Stade ariko ntibyashoboka kuko hari bubere imikino ya Basket, yatubwiye ko banatekereje kubishyira kuri Serena Hotel birananirana ngo kuko hari bubere ibindi birori, ikindi yatubwiye nuko nabo ubwabo batari biteguye ko haza umubare ungana kuriya w’abantu.


Ibirori nk’ibi ubusanzwe ntibimenyerewe hano mu Rwanda, ababiteguye bakomereze aho maze abantu barusheho kuva mubwingunge.

 

Par OLIVIER
Ecrire un commentaire - Voir les 0 commentaires
Retour à l'accueil

RESEARCH

Calendrier

Novembre 2014
L M M J V S D
          1 2
3 4 5 6 7 8 9
10 11 12 13 14 15 16
17 18 19 20 21 22 23
24 25 26 27 28 29 30
             
<< < > >>

Texte Libre

Catégories

Contact US


MUHIRWA OLIVIER
COMPUTER WORKS
E-mail:muhivier@yahoo.fr
Phone:+250-788538075
            +250750453944
www.muhivier.over-blog.fr
                                                          www.igihe.com
 
Créer un blog gratuit sur over-blog.com - Contact - C.G.U. - Rémunération en droits d'auteur - Signaler un abus - Articles les plus commentés