Byendagusetsa

Publié le par MUHIRWA OLIVIER

Abapasitori batatu baciye ahantu ku gasozi bajya inama yo kubwirana utugeso duto twabo kugira ngo basabirane bababarirwe.

Uwa mbere ati : « Rero bene data, jyewe akayoga ngotomeraho ». Uwo baramusabira. Undi, ati : ?Nkunda kwikinisha (masturbation) kandi mfite umugore nkunda cyane n?ikimenyimenyi ejo bundi naramusomye !? Nawe arasabirwa. Uwa gatatu ati : ?Yewe bahungu iyanjye sinzi niba nzayicikaho, jyewe ndazimura cyane, sinzi guhisha icyo numvise !? Abandi bakubitwa n?inkuba bati : ?Ibyo twavuze byose azabivuga !?

Umugabo, umugore n?umwana wabo bari bicaye ku kiyaga bota akazuba. Hari abantu benshi baje koga, imbere yabo hanyura umukobwa wari wambaya utwenda bogana. Umugore abona umwana wabo amwitegereza abwira umugabo ati : ?Umwana wawe amaze gukura !?. Barakomeza baricara, hashize akanya undi mukobwa wari wambaye agakariso gusa aratambuka maze wa mugabo aratangara, ati : ?Yoo !? Umugore amukubita inkokora ati : ?Ariko ubwo uzi ko ukuze cyangwa urashaka kurushanwa amerwe n?umuhungu wawe ??

Umugabo yahoraga ajya gusambana mu rugo rw?undi mugabo. Nyir?urugo akabimenya ariko akayoberwa aho amwihisha. Umunsi umwe aramwubikira ariko umugore amuhisha mu kibindi kinini cyarimo imbuto mu mfuruka. Umugabo ati : ?Ejo iyi nzu nzayisenya, uzinduke usohore ibintu?. Mu gitondo kare atumiza abaturanyi baterura ibintu babijyana hanze. Bageze kuri cya kibindi umugore agikomeraho ngo aracyiterurira harimo imbuto ye y?ibigori. Arakibangatana akigejeje mu muryango kiramwiyaka no hasi ngo piii ! Umugabo ahabaduka yiruka abandi biha inkwenene !

Umutware wakundaga abagore yigeze kubabona arabarangamira cyane. Umwami amuturuka inyuma amukomanga ku rutugu ati : ?Reka mbakwihere nkunyage umusozi?. Undi ati : ?Waba ungiriye neza rwose?. Ati : ?Nyagasani urajye utinya ikintu n?inyamaswa zisekera?.

Umugabo wari ku rugendo yagiye muri resitora yaka umuceri n?ibishyimbo by?100. Atamiye ibiyiko 2, icya 3 atamiramo ibuye. Areba kubicira biramunanira, ati : ?Reka ndimire naryo nariguze amafaranga yanjye nditaye naba mpombye kandi batari bunguranire?.

Umukecuru yajyanye n?abuzukuru be gusaba ibyangombwa kuri komini, batarahagera bahura n?abapolisi bambaye imyenda y?akazi. Abonye ingofero yabo abaza abuzukuru be, ati : ?Ese kiriya nicyo komini bavuga ??

Umugabo yifatiye undi, ati : ?Ubu mvuye muri Amerika, Uburayi ndetse n?Aziya, ati mbese ubu nta mugabane w?isi ntagezemo?. Undi, ati : ?Ubanza ugarutse uzi géographie yose?. Uwabeshye, ati : ?Yababaaa !!! Ubwo naba narajyanywe n?iki ntarageze muri géographie (gewogarafi), narayeyo gatatu kose?.

Umugabo wari uvuye mu giturage kure y?umugi yagiye kureba filimi. Iratangira abona umugabo unywa itabi kandi we yabuze umuriro aragenda no kuri ekara (Ecran), ati : ?Ndomekera bwana?.

Umugabo yahuye n?undi yifashe ku mazuru aramubaza ati : ?Bite ??. Undi ati : ?Ntabyo ndava mu mazuru?. Undi ati : ?Ubwo se uzasubirayo ryari ??

Imbeba yarahanutse ikubita umutwe ku ishyiga, iti : ?Asyi, asyi ? ibintu bya hano byose mpfa nabyo ko bihora byandaritse?.

Umupadiri yasomye misa avuga ingorane yahuye nazo muri Afurika. Ubwo hari umudamu wakomeje kumwitegereza cyane, abona ubwanwa bwe ari burebure cyane kandi bwarahirimbiye araturika ararira. Padiri nawe yabona uwo madamu yihanagura amarira, si ukwikanantura mu kwigisha kuko yakekaga ko inyigisho ye yamunyuze. Misa ihumuje asanga wa mudamu amubaza ikintu cyamunejeje muri iyo nyigisho kugeza ubwo arira. Madamu ati : ?Padiri ikintu cyambabaje kigatuma ndira, nabonye ubwo bwanwa bwawe bunyibutsa ubw?isekurume yanjye bamaze iminsi banyibye !?

Umugabo wari ukoze imyaka 20, abakire bamwishongoyeho bati : ?Kuki utazigamye ? Ubu ntuba ukize nk?abandi ?? Nawe ati : ?Amafaranga yagenewe kudutunga ntabwo ari twe tugomba kuyatunga !?

Umugabo yahoraga akora mu nkono y?umugore we, noneho umunsi umwe umugore abiganyira bagenzi be, baramubwira ngo azashyiremo amase apfundikire inkono. Umugore abigenza atyo. Mu gicuku umugabo arabyuka apfundura inkono aratamira rimwe, kabiri, vuba vuba. Atangira kumokorwa no kuruka. Umugore aramubaza ati : ?Ese bikugendekeye bite ?? umugabo ati : ?Nyuze hanze inka inkubita umurizo mu kanwa none ngize iseseme. Umugore ati : ?Rekera aho wenda uriye amase yazo?.

Umupasitoro yanyoye ubuki abwita umutobe, ageze aho bumugera mu mutwe ananirwa guhaguruka, yagerageza akitura hasi. Bigeze aho aza gusingira inkingi ya kanagazi, ati : ?Mujye mushimira Imana, kuko yaremye byinshi bidufasha. Dore yateye iri shyamba none riramfashije?.

Padiri mukuru w?ahantu yaremesheje inama atumira abantu. Umwe mu bajyanama aza yakererewe. Padiri amubonye ati : « Dore ya « Imbécile » igihe iziye ». Umujyanama avuye aho aca mu isoko rya segiteri ye ati : « Kuva ibyari isoko bibaye inama. Ndabamenyesha ko ubu nabaye ikintu gishya gikomeye. Nabonye igarade, nabaye « Imbécile ». Ati : « Nicyo nababwiraga mwikomereze icyari inama cyongere kibe isoko ».

Umugore w?inyonjo yagendanaga n?uw?amatwi manini. Uw?amatwi abwira uw?inyonjo ati : « Simbagiza umwana tugende dore imvura iraguye ». Uw?inyonjo ati : « Ese wantije umutaka umwe ko mbona ufite ibiri nkamutwikira ? ».

Umugabo impyisi zamukubiye hafi yo mu Nyakibanda, arareba, ati : « Nintavuga mu kilatini abafaratiri ntibanyumva. Ati : « Bafratrus bo mu Nyakibandus, impyisus zirandius nimuntabarum ».

Mu Ruhengeri ingagi yagiye mu kabari. Ishyira inoti y?igihumbi ku meza yaka icupa, maze nyir?akabari yibwira ko nta bwenge izi ayigarurira 100 gusa ayibwira neza ati : « Kukubona ndumva binshimishije, kuko ubusanzwe nta ngagi nyinshi zijya zinywera hano ». Nayo iti : « Ntizikahaze niba muzica 900 ku icupa rimwe ».



Umuhungu yarongoye umukobwa yakundaga cyane, nuko umunsumwe barimo kurya umusore aramubaza ati cheri utaramenyana nange warumaze guhura nabagabo bangahe?nuko umukobwa yubika umutwe amara akanya atarya umusore ati ndarikoze ndakaje cheri wange,nuko aramubaza ati nakurakaje kukubaza gutyo? rwose mbabarira sinarinziko byakubabaza,umukobwa ati hoya sinababaye ahubwo nari nkibara abagabo naryamanye nabo. aka sakumiro?

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article