Mu mirwano y’ingabo za Congo na M23 hari ibisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda

Publié le par OLIVIER

Nyuma y’aho imirwano hagati y’ingabo za Congo n’Umutwe wa M23 yongeye kubura, kuri ubu haravugwa ibisasu bya rutura bigera ku munani byaguye ku butaka bw’u Rwanda.

Umunyamakuru wa IGIHE, uri hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo yabashije kugera hamwe mu haguye ibisasu, aho kugeza mu masaha ya saa moya z’ijoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ugushyingo 2012, ibisasu bya rutura umunani byari bimaze kugwa ku hutaka bw’u Rwanda mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu mu Burengera zuba bw’u Rwanda, ariko ngo nta muntu n’umwe byigeze bihitana cyangwa se ngo bikomeretse, n’ubwo hari umuturage wakomerekejwe n’amasasu mato yambukiranyaga umupaka mu gitondo ubwo imirwano yatangiraga.

Kimwe mu gisasu byaguye ku butaka by'u Rwanda

Andi makuru yatugeragaho ni uko impunzi z’Abanyekongo zari zigikomeje kwambuka mu gihe imirwano yari igikomeje, mu Rwanda hakaba hamaze kugera impunzi zisanga 2,500. Gusa ngo zimwe muri izi mpunzi zanze kujya mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira, kuko zari zitegereje ko imirwano ihosha zigasubira mu gihugu cyazo.

Impunzi nazi zikomeje kwinjira mu Rwanda ku bwinshi

Turakomeza kubibakurikiranira.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article