NABOTH

Naboth yavutse kuwa 12/04/1972.Ni umuhanzi w'indirimbo z'Imana ukunzwe cyane
mu Rwanda dore ko we yanabitangiye cyera.Ibi rero bigaragazwa ahanini
n'indirimbo nyinshi amaze guhimba,dore ko kugeza ubu amaze gusohora volume
6.Naboth uretse iri zina yahawe ahanini bamwitirira indirimbo yahimbye yari ifite iryo
zina ,azwi cyane ku yandi mazina ye bwite ariyo TURINABITU KALEMBIRE.

 

ndirimbo ze zikubiyemo ubutumwa butandukanye burimo Guhumuriza abantu,kubabarira ndetse n'amahoro.Ku bw'ibyo rero usanga akunze gutumirwa ahantu henshi haba mu matorero ,mu bitaramo ndetse no mu biterane bitandukanye hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu nko muri RDC,Burundi,Uganda,Kenya ndetse na Tanzaniya.

 

Ibi rero ntibimugora no kumvikanayo dore ko akoresha indimi nyinshi zirimo Ikinyarwanda,igiswayiri,ikirundi n'igifulero.Naboth rero abenshi bamuzi ku ndirimbo nziza yakoze yitwa HUMURA RWANDA.Ubu rero arimo gutegura indi albumizasohoka mu minsi iri imbera kandi akazahita akora n'amashusho y'indirimbo ze izasohoka mu mpera z'uyu mwaka.Naboth atuye mu Rwanda akaba yubatse afite n'abana batatu.Abatamuzi cyane rero Naboth ni umugabo ukunda kuririmba afite imbago dore ko yamugaye amaguru yombi bitewe n'imbasa yarwaye ari umwana muto.

Contact (002500)788484955
E mail ni
knabothi@yahoo.fr.


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :