Abahanga basanga ikoreshwa ry’amashanyarazi mu gutwara ibinyabiziga byangiza ikirere

Publié le par OLIVIER

Muri ibi bihe isi iri guhangana n’ibibazo bikomeye bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere rifitanye isano ya bugufi n’iyangirika ry’ibidukikije mu buryo bukomeye, hararushaho gukoreshwa ikoranabuhanga mu ngeri zinyuranye hagamijwe guhangana nabyo.
Bumwe mu buryo bwo guhangana n’ikibazo cyo kwangiza ibidukikije hakozwe ibinyabiziga bikoresha umuriro w’amashanyarazi hagamijwe kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, biterwa n’ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli mu binyabiziga.
N’ubwo izi modoka zitarasakara cyane ku isoko, izambere zashyizwe ahagaragara ndetse zitangira no gukoreshwa, nyamara ariko bamwe mu bahanga bagaragaje ko n’ubwo ikoreshwa ryazo rigabanya ibyotsi bihumanya ikirere ku rundi ruhande hari ingaruka mbi zitari nke zibikomoka ho.
Umwe mu bahanga witwa Michel Armand umuhanga ukorera ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi mu gihugu cy’u Bufaransa CNRS (Centre National de la Recherche Scientifique) umaze imyaka irenga makumyabiri akora ubushakashatsi ku bijyanye no gukoresha umuriro w’amashanyarazi mu gutwara ibinyabiziga, yagaragaje zimwe mu ngaruka mbi zigera kuri eshatu zituruka ku ikoreshwa ry’uyu muriro.
Ku ikubitiro Michel Armand yatangaje ko izi modoka zidafite ubushobozi bwo kwihanganira ubushyuhe, yasobanuye ko iyi modoka iyo iri kongererwa umuriro, ikaza kugira ubushyuhe bukabije utwuma dushinzwe kuringaniza urugero rw’ubushyuhe akenshi ntitubasha kubyihanganira kuko dushya ntitube tugishoboye kubahiriza inshingano zatwo, ibi rero akenshi bivamo guturika kwa batiri y’imodoka(battery).
Iib bikaba bidakunze kugaragara mu bindi byuma bitandukanye bikoresha umuriro w’amashanyarazi nka za mudasobwa n’amatelefoni agendanwa iyo zongererwa umuriro(Chargement).
Mu ngaruka mbi ziterwa n’ikoreshwa ry’umuriro w’amashanyarazi mu itwarwa ry’ibinyabiziga ni uko inshuro nyinshi bateri z’izi modoka zangirika mu gihe gito akenshi bibyara impanuka z’amashanyarazi (court-circuit).
Ku mwanya wa gatatu mu ngaruka mbi Michel Armand yagaragaje ko bateri z’izi modoka iyo zishaje cyangwa zagize ubushyushye bukabije zifatwa n’inkongi y’umuriro zikagurumana bikomeye. 
Mu nkuru yasohotse ku rubuga rwa Internet Express.fr, Michel Armand yatangaje ko iyo inkongi y’umuriro ifashe bateri, iyangizwa ry’ibidukikije rirushaho kwiyongera kuko iyi bateri isohora ibyotsi byangiza ibidukikije cyane birimo ikinyabutabire fluorure d’hydrogène gishobora guhumanya ibinyabuzima biri mu ntera iri kubuso bungana na metero kare mirongo (30mx30m).
Nyamara ariko abakora izi modoka bo bakomeje kwemeza ko imodoka zabo ari nta makemwa, Thierry Koskas umuyobozi ushinzwe gukurikirana ikorwa y’amamodoka mu ruganda rwa Renault yemeje ko 100% bizeye ko imodoka zabo ntakibazo zifite, ku mpamvu zituruka ku ikoreshwa ry’umuriro w’amashanyarazi.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article