Abana ba Michael Jackson basigaye bakina Karate

Publié le par OLIVIER

Nyuma y’urupfu rwa Michael Jackson abana be ubuzima buragenda bugaruka ubu bibereye abakinnyi ba Karate.

Benshi mu minsi yashize bibazaga uko aba bana batigeze bamenya na gato ubuzima bwo hanze babayeho, gusa nk’uko Latoya Jackson yabitangaje babayeho neza mu buzima busanzwe. Gusa ngo kuva aho papa wabo atagihari abanyamakuru bageze ku cyo bifuzaga ari byo kubona amasura y’aba bana buri gihe uko basohotse.

Nk’uko bitangazwa na Entertainment Weekly aba bana bafite imico itandukanye, uhereye kuri Prince Michael I wirirwaga kuri internet ku buryo byabaye ngombwa ko bifashisha aba techniciens kugirango bamukatire ajye akora amasaha abiri gusa! Prince “Blanket” Michael Jr. we mu minsi ishize yirirwaga arira umunsi ugashira mbere y’uko bamwumvisha neza ko papa we atazagaruka.

Frank DiLeo wari manager wa Jackson yatangarije Entertainment Weekly ati “Byarangoye cyane muri iriya minsi kuko ni jye wagiye kubwira abana ko papa wabo yapfuye.”

Imico y’aba bahungu ngo itandukanye n’iya mushiki wabo kuko we yashoboye kubyakira kigabo ku buryo we ngo yumva kenshi kandi akanasubiramo indirimbo ze.

Muri iyi minsi rero basigaye bajya gukina karate muri club ya Los Angeles, ari na ho abanyamakuru babafatira inshuro nyinshi cyane hamwe n’umurezi wabo Grace Rwaramba.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article