Akumiro:Umubiri we yawujuje ibishushanyo 82 by'umukinnyi wa filime yakunze

Publié le par OLIVIER

iba twabyita urukundo, niba ari amour sinzi uko twabyita! Gusa ikigaragara kandi kizwi ni uko uyu mugabo w’imyaka 56 y’amavuko yahisemo guha umubiri we Julia Roberts nk’impano kubera urukundo yamukunze akimara kureba imwe muri filime ze.

Miljenko Parserisas Bukovic ni umugabo ukomoka mu gihugu cya Mexique, ukora umwuga wo gucuruza ibinyamakuru. Akimara kureba filime y’umukobwa w’Umunyamerikakazi Julia Roberts, yitwa Erin Brokovich ngo yumvise amukunze bidasubirwaho nuko yiyemeza gufata icyemezo nk’ umuntu w’umugabo, yishushanyishaho amashusho 82 y’uyu mukobwa Julia Roberts.

imageimage
Ng'uwo Julia Roberts n'umusaza Bukovic wihinduye ikayi ya dessin kubw'urukundo amukunda
imageimage

Nk’uko bitangazwa na Metro.co.uk., aya mashusho ahanini uyu musaza Bukovic yayafatiye ku byiyumvo n’imbamutima yasigaranye nyuma yo kureba bihagije iriya filimi Julia Roberts o cyangwa se amwe mu mashusho ya Julia yagiye agaragara muri iriya filime nk’uko tubikesha

Igikorwa cyo kwishushanyishaho aya mashusho 82, ngo cyamutwaye akayabo k’ ama pounds 51, 000 ni ukuvuga hafi miliyoni 50 z’amanyarwanda. Nubwo hari abatangajwe n’iki gikorwa cy’uyu mugabo wishushanyijeho aka kageni, we atangaza ko ntaho arageza kuko agifite ibibanza bihagije byo gushushanyaho.

Avuga ko ku mubiri we hakiri imbuga yahariye Julia Roberts, bityo akaba agomba no kwishushanyaho ahasigaye hose, nko mu mwanya muto usigaye mu mugongo, mu gatuza, ku maboko no ku maguru. Ateganya kuzahagarika iki gikorwa ari uko nta na hato hasigaye gushushanywa, bitihi se amafaranga akamushirana.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article