Australie: Yahisemo gushyingiranwa n’imbwa ye
Muri Australie, umugabo aherutse gushyingiranwa n’inshuti ye magara banamaranye igihe kinini, iyo nshuti ye ikaba ari imbwakazi yo mu bwoko bwa labrador.
Abaturage bo mu mugi wa Toowoomba muri Australie baherutse gutungurwa n’uyu mubano udasanzwe. Uko byagenze, umusore yahisemo gushyingiranwa n’imbwakazi ye y’imyaka itanu yitwa Honey!
Iyi mbwakazi ikaba yari igihe kinini itunzwe n’uyu mugabo witwa Joseph Guiso w’imyaka 20 y’amavuko, kuri ubu ikaba yabaye umugore we. Ibi birori byabereye muri parc Laurel Bank harimo abashyitsi bagera kuri 30, harimo umuryango n’inshuti z’abageni.
Ngabo abageni, Joseph Guiso na madamu barimo bashyingiranwa
Nkuko bitangazwa na The Chronicle, ibi birori byari bishimishije ngo ku buryo aba bageni bameze neza ubu. Mu gihe cyo kubwirana amagambo meza y’urukundo, umusore yafashe akanya asobanurira umukunzi we agira ati: “Uri inshuti yanjye magara, kandi utuma buri munsi wanjye uba mwiza kurushaho”.
Nyamusore abajijwe impamvu yahisemo ko ubukwe bubera aho, yasobanuye ko yigeze kuhaca harimo habera ubukwe akaba yarimo atembera na Honey we asanga byari kumushimisha aribo. Guiso akomeza asobanura ko uko kubana kutagize aho guhuriye no guhuza ibitsina ko ahubwo ari urukundo nyarwo rutavangiye.