Ese kwizihiza iminsi mukuru byaba ari ngombwa? Ni iyihe nkomoko yayo?

Publié le par OLIVIER

Muri iyi minsi twitegura kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, hari abantu bamwe bahamya ko iminsi mikuru atari ngombwa kuyizihiza ndetse hakaba hari n’abavuga ko ari imihango ya gipagani. Ariko se wowe niko ubibona? Aha turabagezaho bimwe mubyo twagiye dusoma mu bitabo bitandukanye birebana n’iminsi mikuru ndetse n’uko yizihizwa. Ushobora kuba utemeranywa nabyo kimwe n’uko nanjye nshobora kuba ntemeranywa n’ibyo abo banditsi banditse, ariko ni ngombwa ko twungurana ibitekerezo namwe mukagira icyo mubivugaho.

Bibiliya si yo nkomoko y’iminsi mikuru yo mu rwego rw’idini n’indi yose ikunze kwizihizwa mu bice byinshi by’isi. None se inkomoko y’iyo minsi mikuru ni iyihe? Niba ushobora gukora ubushakashatsi, uzatangazwa no kumenya icyo ibitabo bimwe na bimwe bivuga ku birebana n’iminsi mikuru ikunze kwizihizwa mu gace k’iwanyu. Reka dufate ingero nke.

- Pasika. Hari igitabo cyavuze kiti “nta kintu na kimwe kivugwa mu Isezerano Rishya” kigaragaza ko Pasika yigeze kwizihizwa (The Encyclopædia Britannica). None se Pasika yaje ite? Ifite inkomoko ya gipagani. N’ubwo uwo munsi witwa ko ari uwo kwizihiza izuka rya Yesu, imihango ijyanirana nawo si iya gikristo. Urugero, ku birebana n’“udukwavu twa Pasika” dukunze gukoreshwa mu bihugu byinshi, hari igitabo cyagize kiti “urukwavu rwakoreshwaga n’abapagani kandi rwamye rugereranya uburumbuke.”—The Catholic Encyclopedia.

- Kwizihiza Umwaka Mushya: Itariki bizihirizaho Umwaka Mushya n’imihango bijyanirana bigenda bitandukana bitewe n’ibihugu. Ku birebana n’inkomoko y’uwo munsi mukuru, hari igitabo kigira kiti “mu mwaka wa 46 I.C. ni bwo umutegetsi w’Umuroma witwaga Jules César yashyizeho itariki ya 1 Mutarama ngo ibe umunsi wo kwizihirizaho Umwaka Mushya” (The World Book Encyclopedia). Abaroma bari barawugize umunsi mukuru wa Janus, imana y’amarembo, imiryango n’intangiriro. Ukwezi kwa Yanwali (Mutarama) kwitiriwe Janus, yari ifite mu maso habiri, hamwe hareba imbere, ahandi hareba inyuma.” Ku bw’ibyo, kwizihiza Umwaka Mushya bikomoka mu mihango ya gipagani.

Halloween: Hari igitabo kigira kiti ‘bimwe mu bintu bikorwa ku munsi mukuru bita Halloween bifitanye isano n’ibyakorwaga n’abatambyi bo mu Burayi bw’Iburengerazuba mu minsi mikuru yizihizwaga mbere y’Ubukristo. Abaturage bo muri ibyo bihugu bizihizaga iminsi mikuru y’imana ebyiri zasumbaga izindi, ni ukuvuga imana zuba n’imana y’abapfuye (yitwaga Samhain) yakorerwaga umunsi mukuru ku itariki ya 1 Ugushyingo, ari na yo tariki batangiriragaho Umwaka Mushya. Umunsi mukuru w’abapfuye waje wagiye winjizwa buhoro buhoro mu minsi mikuru yizihizwa n’Abakristo.’—The Encyclopedia Americana.

Ntidushobora kuvuga iby’iminsi mikuru yose yizihizwa muri iyi si ngo tuyirangize. Gusa aha twafashe ibitekerezo bimwe by’abantu batemera iminsi mikuru ndetse batanayizihiza. Ubwo namwe mufite icyo mwabivugaho, kandi nanone sinarangiza ntifurije iminsi mikuru myiza kubayizihiza.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article