Haba hari uburyo abagore bibagisha amabere bagashyiramo bombe

Publié le par OLIVIER

Ubu ni ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cya MI5, cyaje gutahura ko hari abagore bibagisha amabere bagashyiramo za bombe maze bakaba batambuka ku bibuga by'indege ntibarabukwe.

Nk'uko iki kigo cy';ubutasi cy' u Bwongereza MI5 kibitangaza ngo hari abagore cyane cyane bo muri Al Quaeda bibagisha amabere, ubundi bagashyiramo ibibombe ku buryo bashobora gutambuka ku bibuga by'indege bakabasaka mu byo bafite byose ubundi bakikomereza, maze bagera iyo bashaka bakaba bakwiturikirizaho ibyo bisasu.

 

Ibi bibombe bikaba bigizwe na produit yitwa PETN (pentaerythritol tetranitrate)ifatwa nk'imwe muri produits zikomeye cyane zikoreshwa mu bisasu bya kirimbuzi. Ku buryo kuba wafungiramo amagarama make ashobora kuba ahagije ngo aturitse indege yose. Kandi iyi produit iyo iri nko mu isakoshi biroroshye kuyibona ariko iyo iri mu muntu ntibyoroshye na busa kuba wayitahura.

Ibi bikaba biba bigoye kumutahura kuko utapfa kumukeka ahubwo ugira ngo yifite igituza kinini. Ibi bikaba bikorwa gusa ariko ku bibuga bitagira za scanner corporel (cyangwa se human body scanner) zije vuba aha zishobora kurenga imyenda zikareba no mu mubiri w'umuntu.


Ibyo bashyira mu mabere y'abagore bikaba byaturika

Si aba bagore gusa kuko hari n'abagabo baba bafite iyo migambi mibisha nabo bibagisha amabuno, noneho hakaba ariho bashyira ibi bisasu maze wamunyuraho ukagira ngo ni uko atigeze aba umushoferi kandi afite ibyo yashyizemo. Maze yagera iyo ashaka akaba yabituritsa.


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article