INDEGE Y’ISOSIYETE RWANDAIR YAKOZE IMPANUKA KU KIBUGA MPUZAMAHANGA CY’IKANOMBE

Publié le par OLIVIER


-AMBILANSE YARI IJYANYE INKOMERE Z’IYO MPANUKA KWAMUGANGA NAYO YAKOZE IMPANUKA!
-KUGEZA UBU UMUNTU UMWE NIWE UMAZE KWITABA IMANA
-UBWENEGIHUGU BWE NI UMUNYARWANDA


Hari isaa sita n’iminota mirongo itanu n’ine ubwo indege y’ikompanyi Rwanda Air Express yakoraga impanuka ku kibuga k’indege i Kanombe. Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wa Civil Aviation Authority iyo ndege yahagurutse igeze mu kirere umupilote wayo abwira abagenzuzi bo ku kibuga ko ashaka kugaruka bamubajije impamvu avugako agize ikibazo cya tekenike.

Indege bayiyoboye bisanzwe ariko moteri yayo ngo yari ifite imbaraga nyinshi kuko yari iguye kuburyo butunguranye. Ku mpamvu zitaramenyekana, nyuma yo kugera hasi igihe bari bari kuyitega amapine yahise yongera ihagurukana umuvuduko maze iragenda ihita igonga inzu ya ikorerwamo ibijyanye na kontorore ku gihande cyakirirwamo abanyacyubahiro iyo baje n’indege.



Nkuko twakomeje kubitangarizwa n’uwo muyobozi iyo ndege yarimo abagenzi icumi n’abakozi bayo batanu. Kugeza ubu umuntu umwe wari wakomeretse cyane niwe umaze kwitaba Imana, umwe mubapilote yavunitse akaguru hanyuma umufasha mu gutwara indege (coopilote) yari yaheze mu ndege ariko mukanya isaa kumi n’imwe abatabazi babashije kumukuramo akiri muzima.

Ikindi gitangaje ni uko na ambilanse yari ijyanye izo nkomere kwa muganga yagiriye impanuka I Remera ahitwa ku Giporoso ubwo yagongaga velo moteri n’umuntu wagendaga n’amaguru we wahise yitaba Imana.



Nkuko twabitangarijwe n’ubuyobozi bw’ikibuga k’i Kanombe ngo ni ubwa mbere impanuka nk’iyo ibera kuri icyo kibuga.Ubwo twageraga kukibuga na Nyakubahwa Minisitiri w’intebe nawe yari aje kureba uko impanuka yagenze.

Soma Birambuye
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article