Intara y’Amajyaruguru iza ku isonga mu kugira abakobwa babyarira mu rugo

Publié le par OLIVIER



Intara y’Amajyarugu ubusanzwe ikunze kurangwamo umuco w’ubuharike. Iyi ntara rero ngo yaba irangwamo umubare munini w’abakobwa babyarira mu ngo (Ibinyendaro).
Nk’ uko ibiro ntaramakuru Syfia Grands Lacs bibitangaza, ngo muri iyo ntara usanga abakobwa batinya guharikwa, bituma benshi babyarira I wabo, aho kujya gushaka ubundi abagabo babo bakazabashakiraho abandi batamaze na kabiri.

Syfia Grands lac bivuga ko abakobwa babyariye iwabo usanga biganje ahitwa mu Gahunga. Hashize imyaka ibiri abayobozi b’ibanze muri ako gace bahagurukiye guca burundu ubuharike.

Ubusanzwe itegeko rihanisha kuva ku mande ibihumbi 100 kugeza ku bihumbi 200 n’ igifungo kiri hagati y’ imyaka ibiri n’imyaka itatu uwo ari wese waharika umugore we cyangwa umugore wemeye guharikwa kwa mugenzi we.

Mu rwego rwo guhunga ibi bihano rero ngo abagore n’abakobwa bahitamo kwigumira mu miryango yabo aho bakomeza kugira abagabo babyarana ariko kenshi ngo usanga bifashije.

Cyakora bamwe mu bagore bo mu majyaruguru batangaza ko imwe mu mpamvu nyamukuru ituma babyarira iwabo ari ikibazo cy’abagabo bake badashobora gukwira abagore bose.

Umugore witwa Muhoza uri mu kigero cy’imyaka 30 atangaza ko umugabo we ari mu kigero cya se umubyara. Avuga ko yemeye gushakwa n’ uwo mugabo kubera ko yamusezeranyaga ko ntacyo azamuburana.

Cyakora ngo si abagore bakurikira umutungo w’abagabo gusa kuko nk’ uko Pascal Butunge, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze atangaza ko n’abagabo bakize bakunze guta abagore babo bakisangira abafite amikoro nk’ inzu n’ ibindi.

Syfia ivuga ko abagore bahura n’ ibibazo ari abatize kuko ngo abagabo babata bakisangira ababashije gukandagira mu ishuri. Urugero ni nk’ umucuruzi wo mu karere ka Musanze utangaza ko yishimiye kubana n’ inshoreke banafitanye abana babiri. Uyu mucuruzi avuga ko kuba iyo nshoreke yarize imufasha gucunga imari y’ umutungo we.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article