INTERNET YIZIHIJE ISABUKURU Y`IMYAKA 40!

Publié le par OLIVIER


Hari ku italiki ya 29 ukwakira 1969 ubwo imwe muri mudasobwa yo muri kaminuza ya UCLA y`i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z`Amerika yabashije kuherereza ubutumwa indi mudasobwa yari iherereye muri kaminuza ya Stanford. Ni uko internet yavutse. Gusa iki gihe internet yatangiye ikoreshwa mu buryo bwa gisirikare ntiyari igenewe rubanda.

Igisirikare cya Amerika kifuzaga gukoresha internet mu gihe cy’intambara y`ubutita mu byerekeye kugumana itumanaho igihe haba hakoreshejwe intaro za kirimbuzi.

Uyu mushinga wahise uterwa inkunga n`ikigo kitwa Research Projects Agency (ARPA), gishamikiye kuri minisiteri y`ingabo y`Amerika, ukaba wari uyobowe na Pr. Leonard Kleinrock wo muri kaminuza ya UCLA. ibi byaje gukunda ku wa 29 ukwakira 1969 aho izo mudasobwa twavuze haruguru zabashije kohererezanya ubutumwa.



Nyuma yaho rero internet yakomeje kugenda itezwa imbere nko mu buryo bwa messageries électroniques, aho byatumye idakomezwa gukoreshwa n`igisirikare gusa ahubwo yageze no kuri rubanda. Kuri ubu internet ikaba iri mu byibanze mu buzima bwa buri munsi henshi ku isi.

Uyu Pr.Leonard Kleinrock wayoboye uyu mushinga watumye internet ibona izuba yatangaje ko atangazwa cyane n`urwego igezeho kuri ubu ari ko kuri we ngo umwana yibarutse (internet) kuri ubu ari ingimbi bivuga ko inzira ikiri ndende ingo abe umuntu mukuru imbere ye.

Twabibutsa ko internet yatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu mwaka wa 1998, icyo gihe hakaba hari ama cyber cafe makeya kandi no kuyajyamo bikaba byarasabaga amafaranga menshi.

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article