Jeux videos ku bana b’abahungu zituma basubira inyuma mu bwenge

Publié le par OLIVIER

Kuri ubu jeux videos cyangwa se playstation ni imikino igezweho cyane ndetse igenda itera imbere kuko haba hari udushya buri gihe , bigatuma abayikunda barushaho kuyitabira. Ariko buriya yaba igira ingaruka mbi mu mitekereze y’umuntu cyane ku mwana muto igihe ayimaramo igihe kinini.

Ubushakashatsi bwakozwe ku bana bato b’abahungu n’ikigo cya LiveScience aho bavuga ko iyi mikino yaba igira ingaruka mbi harimo ko ishobora kugabanya ugufata k’ubwonko cyane cyane ku bana b’abahungu. Ibi bikarangwa no kunanirwa gusoma no kwandika ugereranije n’abadakina iyi mikino.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bana bagera kuri mirongo itandatu b’abahungu bafite hagati y’imyaka itandatu n’icyenda, batajyaga bakina iyi mikino cyane cyane ko batari bafite ubushobozi. Muri aba bana, mirongo itatu muri bo babaha ibikoresho byo gukina iyi mikino abandi barabareka.

N’ubwo nta rindi hungabana ryaba ryaragaraye gusa byagaragaje ko ba bana bahawe uburyo bwo kuyikina, ubushobozi bwabo bwo gufata mu mutwe cyane cyane bwagabanutse ahanini kuko baba batekereza kuri iyo mikino kurusha ibindi byose. Ibi bikaba byakomeza bitewe n’uko umwana akomeza kuyikina.

Bavuga ko nabwo Atari byiza ko ababyeyi batagomba kureka abana babo ngo bishimishe ariko bagomba kubagenera igihe gikwiye kandi kidakabije cyo kwishimisha.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article