Ni gute watahura umukuzi w'amenyo?

Publié le par OLIVIER

Ese waba warigeze ukeka ko umuntu mukundana yaba ashishikajwe n'umutungo wawe kurusha wowe?
Niba ibi bikureba, aha hari ibitekerezo byo kugira ngo ubirangize mbere yuko bigera kure, igihe cyose biguteye ikibazo.


1. Kumenya umukuzi w'amenyo uwo ari we n'uwo atari we:: Nta kintu kibi kiri mu kuba umuntu yaba yitaye cyane ku mutungo wawe. Ubushuti bw'igihe kirekire hagati y’abantu babiri, butuma bagenda bagirirana icyizere, kugera nubwo buri umwe amenya imihindagurikire y’umutungo wa mugenzi we, uko waba ungana kose, kandi kubimenya bituma mukomeza kugirirana icyizere cyane.

Itandukaniro riri hagati y’umuntu w’inshuti izi gusa umutungo wawe n’umuntu ushishikajwe ahanini nawo kuko hari icyo agukuraho, ni uko utegereza akakuvaho ari umuntu wagucikaho byoroshye cyane kuko umufuka wawe wahuye n’insanganya.

image

2. Umukuzi w’amenyo, iteka ashaka uko yerekana ko ntako ameze mu mufuka: Umukuzi w’amenyo aba azi ko udashaka kumubona ari mu bibazo, ibyo bikaba intandaro yo kuba yagira icyo agukuraho, yitwaje ko uri umuntu mwiza wo kuba yamufasha. Ariko rero burya hari itandukaniro rinini cyane hagati y’umukuzi w’amenyo n’umuntu wahuye n’ibibazo bidatana n’umuntu igihe cyose akiri mu buzima. Unaretse ibihe arimo, wakarebye niba asanzwe asesagura.

-Urugero ni wa muntu ushobora kubona amafaranga yo kuriha inzu bimugoye, ariko ugasanga ashaka kugenda muri Taxi voiture gusa.


-Ni wa muntu uba ushaka kwambara imyenda ya Louis Vuitton kandi mu by’ukuri ntako ameze.

Bene abo, bakunze kuba ari inshakura, kugera ku rwego rwo kuba yagusaba kumwishyurira ibyo abamo by’iraha bihenze kurusha ibindi, hanyuma ugasanga akenshi amafaranga ye ayakoresha mu byo akeneye, kuko burya mu buzima bw’umuntu hari itandukaniro rinini hagati yibyo akeneye nibyo ashaka.

image

3. Umva neza ubwoko bw’ibibazo abaza: Nubwo ibibazo nka “Ukora iki?” cyangwa “Utuye he?” bisanzwe bikoreshwa cyane mu buzima, cyane cyane iyo abantu babiri barimo baramenyana. Akenshi si byiza guhita usubiza mwene ibi bibazo uko biri, ahubwo icyo wagakoze ni gushaka uko waganirira ukubajije ibyakubayeho mu buzima.

Umuntu ushaka kukumenya by’ukuri, aba akurikira ijambo ku rindi, akanabaza ibibazo byerekeranye nawe, nk’ ubwana bwawe, ufite abavandimwe bangahe n’ibindi… Umukuzi w’amenyo nta kanya aba yifitiye ko kumva ibyo mbere yo kumenya niba worohewe mu mufuka.

Uko utinda kumusubiza niko aba agenda acika intege gahoro gahoro, ntibinamworohere kukureba mu mutwe.

4. Ujye umubaza ibibazo bisaba ibisobanuro bifatika:
“ Ni iyihe mpano nziza kurusha izindi waba warigeze ubona mu buzima bwawe? “ Cyangwa “ni ikihe kintu cyiza cyaba cyarakubayeho mu buzima? “ Bene aba bantu, mu buzima bwabo, baba babona ibintu byiza byagezemo ari ibyahenze cyangwa ibyagiyeho amafaranga menshi.

Umuntu usanzwe umubajije impano nziza yaba yarigeze abona, ashobora nko kukubwira urugero nk’igare bamuguriye akiri umwana n’ibindi, naho ikintu cyaba cyiza kurusha ibindi, akenshi bikunze kuba umuntu yakunze kurusha abandi. Aho hakaba hari itandukaniro rinini hagati yabo bantu bombi.


5. Ushobora kwitwaza inzozi za kera:
Icyo nshaka kuvuga hano ni uko ushobora kwitwaza inzozi nziza za kera, aho wigeze kurota uri nk’umucuruzi w’umukire ufite uruganda n’ibindi, ukaba ubona ushobora kuba ugiye gukabya inzozi.

Ukavuga ko ubona bizagusaba gusubira mu ishuri, ukareka burundu ibyo wakoraga. Ubundi inshuti yawe ikwiyumvamo, icyo ikora ni kugutera inkunga kugira ngo ukore iyo bwabaga ugere ku byo wifuza, naho we icyo akora ni kukubwira ko bitakagenze bityo, akakumvisha ko ibyo urimo ari byo byonyine wagakoze n’ibindi, ko ibyo urimo uratekereza atari byo na gato.

Iyo rero ufite ikibazo cy’uko umuntu musohokana ubona hari ibitagenda nk’ibi, ugerageza kumuhindura uko ushoboye kandi ubishaka, iyo akunaniye nta kindi wakora uretse kumureka. Ikitabuze mu rutoki ni amakoma!!

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article