U Budage: Yakase igitsina cy'umukunzi w'umukobwa we!

Publié le par OLIVIER


Umugabo Helmut S. w'imyaka 47, nyuma yo kutishimira na gato urukundo hagati y'umugabo w'imyaka 57 n'umukobwa we w'imyaka 17, yabigaragaje mu buryo budasanzwe.

Uwo muturage w'ahitwa Bielefeld mu gihugu cy' U Budage yari yaramaze gutangariza inzego z'ubuyobozi ikibazo yari afite cyari kimubangamiye. Ariko polisi ntacyo yashoboraga kubikoraho kuko nta mategeko yabuzaga urukundo hagati y'uwo musaza n'uwo mukobwa wujuje imyaka y'ubukure imbere y'amategeko. Nibwo rero Helmut yafashe icyemezo cyo kwikorera ubutabera.

Ku ya 2 Ugushyingo, aherekejwe n'inshuti ze yageze mu rugo rw'umusambanya w'umukobwa we, arangije amutegeka kumanura ipantalo ye, maze amukuraho igitsina akoresheje icyuma gikata imigati. Arangije asohoka arakaye cyane acigatiye amabya (testicules) y'uwo musaza mu ntoki ze. Umusaza yasigaye aho avirirana, aza gukizwa n'abatabazi.

Imbere y'abakora iperereza, Helmut S. yavuze ko aticuza ibyo yakoze. Yagize ati : « namenyeye kuri telefone ko umukobwa wanjye akundana n'umuntu umurusha imyaka 40 ! Narabibabwiye, mumbwira ko ntacyo mwabikoraho, none rero nagikemuye ! »

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article