Ubushakashatsi: umu gay 1 kuri 4 aba yararyamanye n'abantu 100

Publié le par OLIVIER

Inyigo yakozwe na VUB yerekanye ko umuntu umwe kuri bane babajijwe usanzwe akora imibonano mpuzabitsina n'uwo bagihuje (homosexuel) yaba yaramaze kuryamana n’abantu bagera ku ijana…

Iyo nyigo ikomeza igaragaza ko abantu bakuze aribo bagaragaza kudaca inyuma abo bakundana ugereranyije n’abakiri bato.

Muri rusange, abakora imibonano mpuzabitsina bahuje ibitsina baryamana byibura inshuro ebyiri mu cyumweru, ibi bikaba ari inshuro ebyiri ugereranyije n'abaryamana badahuje ibitsina. Igice kinini cy’ababajijwe bemeza ko bafite umuco wo kwikinisha buri munsi mu gihe bagenzi babo baryamana badahuje ibitsina bo babikora rimwe mu kwezi.

Ibisubizo by’iyi nyigo bikaba byaragaragaje ubushake bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku babihuje, bikaba byaba intandaro yo kuba umuntu umwe yaryamana na bagenzi be benshi mu gihe gito.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article