USA: Umwe mu bantu 5 batana mu bashakanye bagendera ku makuru bakura kuri facebook

Publié le par OLIVIER

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwe mu bantu 5 batana mu bashakanye baba barakuye amakuru nk’ igihamya ku rubuga rwa facebook.

Mu bushakashatsi buheruka gukorwa na Kaminuza yitwa Layola mu gutana kw’ abashakanye, bwagaragaje ko 1 kuri 5 batana mu bashakanye baba barakuye amakuru afatika kuri facebook.

Mu myaka 5 ishize, 81% by’ abunganira abantu mu nkiko(avocats) babajijwe bagaragaje ko hari ukwiyongera kw’ ibihamya bituruka ku mbuga mbonezamubano(des sites de réseaux sociaux) mu gutana kw’ abashakanye.

Ntabwo urubuga rwa Facebook arirwo mu buryo butaziguye rutuma abantu batana, kuko n’ iyo rutabaho nabwo ntibyari kubuza abashakanye gutana. Ariko igira uruhare mu gutana kw’ abashakanye rungana na 20% by’ abatana.

Inzobere mu bihereranye n’ imitekerereze y’ abantu witwa Steven Kimmons, yavuze ko urwo rubuga rutuma abahoze ari inshuti bongera guhura; ibiganiro bagirana nyuma y’ igihe byongera ubucuti, bigatuma bongera guhura imbonankubone, muri iyo mimerere babeshya abo bashakanye. Bigafatwa nko kutizerana.

Nk’ uko tubikesha urubuga rwa Zigonet, mu ibarura ryakozwe n’ ikigo nyamerika cy’ abavoka bita ku by’ ishyingiranwa, ryagaragaje ko Facebook igaragara kenshi mu bibazo bituma habaho gutana kw’ abashyakanye. Mu ngo 66% zifashisha amakuru zikura kuri Facebook kugira ngo zitange ibirego mu nkiko.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article