IMIGANI Y'MIGENURANO NYARWANDA 875
- Ababiri bakika umwe - Ababiri baruta umwe - Ababari bashyize hamwe baruta umunani barasana - Ababiri bateranya abeza - Ababiri bica umwe - Ababiri ntibacibwa inka - Ababiri bishe imbwa y'umwami -Ababurana ali babiri umwe aba yigiza nkana - Abacuranye ubusa basangira ubundi - Abadapfuye ntibabura kubonana - Abagabanye imbisi (inyama) ntibagabana umufa - Abagabo babiri ntibabana mu nzu imwe - Abagabo bararya imbwa zikishyura - Abagira amenyo ni museke - Abagira inyonjo bagira ibirori - Abagira iyo bajya baragenda - Abagiye inama Imana irabasanga - Abagore bagira inzara ntibagira inzigo - Abagore () baragwira - Abahigi benshi bayobya imbwa (uburari) - Abakingiranye ingabo ntibakingirana inyegamo - Abalinzi bajya inama inyoni zijya iyindi - Abasangira bashonje ntawusigariza undi (Abasangira bike bitana ibisambo) - Abasangira basigana imbyiro - Abasangira uduke (ubusa) bitana ibisambo - Abasobetse imisumbi ntibaba bagihishanye amabya - Abatanye badatata barasubirana -Abateranye imigeri ntibahishana amabya - Abavandimwe iyo bavumbitse akaguru, uvanamo (ukuramo) akawe - Aberekeranye ntibabura kwendana - Aboro babiri ntibasangira umwerera - Abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi (amazi) - Abwirwa benshi akumva (akwumvwa na)bene yo - Agahinda k'inkoko kamenywa n'inkike yatoyemo - Agahinda si uguhora urira - Agahwa kari k'uwundi karahandurika - Agafunikabagara ubucuti ni akarenge - Agakecuru gahaze gakina n'imyenge y'inzu - Agakono gashaje karyoshya ibiryo (ni ko karyoshya imboga) - Agakungu gakuna imbwa - Agakungu iyo gashize agashino kayora ivu - Agakungu kavamo imbwa yiruka - Agapfa kabuliwe ni impongo - Agapfundikiye gatera amatsiko - Agasaza kamwera akandi kazakamwa? - Agasozi kagusabye amaraso ntuyakarenza - Agasozi kamanutse inka kazamuka indi - Agashyize kera gahinyuza inshuti (intwari) - Agati gateretswe n'Imana ntigahungabanywa n'umuyaga - Agatinze kazaryoha ni agatuba k'uruhinja - Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru -Ahanze ubwana hamera ubwanwa - Aharaye inzara haramuka inzigo - Ahari amahoro,uruhu rw'imbaragasa rwisasira batanu - Aho guhana umupfu wayobya umuvu - Aho gupfa none wapfa ejo - Aho gupfa wakena -Aho gutera Gitera watera ikibimutera - Aho ibyago byaje ibihaba bica umuhoro - Aho imbwa ikubitiwe irahagaruka - Aho imbwa yaririye ntihava - Aho inkoko yasheshe (itoye kenshi), ihata ibaba - Ahoinkuba zerekeye ni ho ibicu bijya - Aho intumbi ziri ni ho inkongoro ziteranira - Aho kuba imbwa waba imva - Aho kuba umusega waba imbwa - Aho kunigwa n'ijambo wanigwa n'uwo uribwiye - Aho udatezeumugeni ntuhanga umugayo - Aho umubembe ali ntawe utungayo urutoki - Aho umutindi yanitse ntiriva - Aho umwaga utari uruhu rw'urukwavu rwisasira batanu - Aho uniga urahasanga umuhogo - Aho utazashaka umugeni ntuhanga umugayo - Aho wahishe (ujishe) igisabo, ntuhatera ibuye - Aho wisigiye siho uhurira na muramu wawe (soeur de ta femme) - Aho yanyuze ( imboro) ntihaca urwango - Ahoyonnye (ihene) ihoramo - Akababaje ababiri karabateranya - Akababaje umutima kazindura amaguru - Akabaye icwende ntikoga - Akabi gasekwa nk'akeza - Akaboro ,gato karuta amabya masa - Akabunokarusha isuka guca inshuro - Akabuno ntigasa n'akabyara gasa nako birarana - Akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara - Akabuze ubuguzi gasubira (zwa) nyirako - Akagabo gahimba akandi kataraza -Akaje gahimwa n'akakazanye - Akaje karemerwa - Akamasa kazaca inka kazivukamo - Akameze ku murizo w'imbwa karimba kawuciye - Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze - Akanwa karya ntikaguhe(ntiwumve) kavuza induru ntiwumve - Akarenze umunwa karushya ihamagara - Akarimi kabi gasemera agasaya - Akarusha imboro kunagana baragata - Akarusha imbwa kwota karashya - Akaryoshye ntikariwe mu rw'undi - Akatari amagara karahahwa - Akazapfa kabungira akazakica - Akazu gato karya ubwatsi - Akebo kajya iwa Mugarura - Akeza karimara (Akeza karigura) - Akicaro keza kikuramo umwana uzi ubwenge - Akiziritse ku muhoro gasiga kawuciye - Ako iminsi iteruye ntikajya karemera - Ako imuhana kaza imvura ihise - Ako umukobwa ashaka karamugarika - Amaboko atareshya ntaramukanya - Amabya y'undi aryohera umugeri - Amacumu y'inda ntashira igorora - Amafuti y'umugabo nibwo buryo bwe - Amagambo atagira mukuru arumba ari indaro - Amagara ntaguranwa amagana - Amagara araseseka ntayorwa! - Amage arisha umugabo ikivuza (igihaza) - Amaherezo y'inzira ni mu nzu - Amarira y'umugabo atemba ajya mu nda - Amareshya mugeni siyo amutunga - Amarira y'umugabo atemba ajya mu nda - Amashyi make yimisha umwana impengeri - Amaso y'igikeri ntabuza umuvomyi kuvoma - Amasunzu si amasaka - Amata make amena menshi - Amata y'umukobwa aba imbere - Amavuta y'umugabo ni amuraye ku murundi (mubiri) - Amazi make aharirwa impfizi - Amazi arashyuha aliko ntiyibagirrwa iwabo wa mbeho - Amirariro atera amimaro - Amenyo ni amabuye - Amenyo amerera ku majigo, inkoni igashibuka ku gishyitsi, imishino igashibuka kuri rugongo - Arenze umusozi arivovota aramutuka - Atari ayawe ntakurara kumubili - Ayo impumyi uyabara itashye (inka) - Ayo ubwira umucuzi si yo ubwira umucuzikazi - Babona isha itamba bagata urwo bambaye - Babona zireresa amabya bakagira ngo zimya sose - Bagarira yose ntuzi irizera/ Bagarirayose ni umwana w'umunyarwanda - Bagutumye umurozi w'umugore uhera kuri nyoko - Banegurana ari inege ba nenge itirora - Baranyerera yaguye Jinja - Barihima ba Mujyanama yasanze bamwendera umugore yica imboro - Barihima ni mwene Mujinya - Bavuga ibyigondoye umuhoro ukajya imbere - Batutira henshi ntibazamenya iyo bataye imihoro - Bazirunge zange zibe isogo imboga zirura - Bene amazuru meza ntibaburana n'ibya nyuma - Bene imitsima bayitsimbarayeho - Bigirankana bya Nirwange bamutumye isuka yo guhamba se, ati "mwayimubajije ko ari we waraye ayibitse". - Biguma bigeze kumunwa - Birabe ibyuya ntibibe amaraso - Bucya bucyana ayandi - Bucya bwitwa ejo - Buhoro buhoro bwagejeje umuhovu (pfu) ku ruzi - Buhoro buhoro nirwo rugendo - Burya mukaso ntaba ari nyoko - Burya si buno - Byabara usara - Byagaze iruta byabuze - Ca bugufi iruta jya hejuru - Findi findi irutwa na so araroga - Fatako niyo gabo - Gahimandyadya na Kajogora baranywanye - Gashiramazizi ka Ntibazirikana rubanda rushishwa nabi - Gatindi ka Gateneneko yakenyeye agahu agateneneko agacishamo agakumwe, ati mbe bahungu no mu cyi niko bizahora bimeze? - Gesa ubw'iyo, ubwo ino ntiburera - Gira so yiturwa indi - Gishira ibyara ntigishira amazi - Guherekeza utagushaka bitera inzira agahinda - Gusaza ni ugusahurwa - Gusekera utagushaka bitera imbeho mu menyo - Gusera intanyurwa ni ugusesa - Gushaka ni ugushobora - Gusoma mubi biruta kwirigata - Haguma umwami, ingoma irabazwa - Hasura uwariye - Hobe hobe itera ibinyoro - Iba ibyegereye byakizaga, urufunzo ntirwahiye - Ibanga ni irya babiri - Ibihanga bibili ntibitekwa mu nkono imwe - Ibihe biha ibindi - Ibihembe by'intama ntawe umenya iyo bikura bigana - Ibirenge bijya imbu kujya imbere - Ibisa birasabirana - Ibitwenge by'inkoko bishirira mu kwayura - Ibize nabi uyima ifu - Ibuguma ntishobora isibo - Ibuguma y'umushino imira imikangara itanu - Ibuye ryabonetse ntiryica isuka - Ibyara mweru na muhima - Ibyagiye kera ibyagurukana irago - Ibyaye amamasa yicungura amarago - Ibyaye ikiboze iracyirigata - Ibyo ejo bibara abo ejo - Ibyo ihaha birushya ihambira - Ibyo isi ni amabanga - Icyizere cyiraza amasinde - Icyo imbwa yanze umanika aho ireba - Icyo umutima ushaka, amata aguranwa itabi - Ifuni y'imboro iruta umujyojyo w'igituba - Igihiswe kirabora na nyiracyo akabora - Igishongore cy'umugore ni nk'icyo imbwa - Igikeri cyakandagiwe n'inka kiti: uko zivuze nyamahembe - Igisiga cy'urwara rurerure kimennye inda - Igiti cyatewe n'Imana ntigihungabanywa n'umuyaga - Igiti cyiswe umwana ntigicanwa - Igiti kigororwa kikiri gito - Igiti uzacana umusaza agitera acyiri umusore (Igiti umugabo azacana agitera akiri umusore) - Iguguna umuhini yototera isuka - Ihene bayita mweru ikirirwa itarishije - Ihene mbi ntuyizirika ho iyawe - Ihene mbi yanga mwabo - Iherezo riruta intangiriro - Ihiye nabi uyima ifu - Ihunga umurinzi igwa ruhabo - Ijambo ribi rivana imboro mu gituba - Ijisho ridahuze ntirihaka - Ijisho rikwanga nturiyoberwa - Ijisho ry'imbwa ntiribuza umugabo kurya utwe - Ijisho ry'umukunzi rikuririra ripfuye - Ijisho ry'undi ntirikurebera umugeni - Ikimuga kiruta igiyuro - Ikinyoni kigurutse kitavuze bacyita igishwi - Imana ifasha uwifashije - Imana ihora ihoze - Imana irara ahandi igataha i Rwanda - Imandwa z'abatindi zigira iyazo mirindi - Imbaraga nke zitera imico myiza - Imbeba yakandagiye umwite w'injangwe iti: ubugabo bwari aha! - Imbeba yakubise amabya ku ishyiga iti ntacyo bitwaye hazashibuka andi - Imbeba yakurikiye akaryoshye munsi y'urusyo ihakura inda y'urubati - Imboro mbi ni idafite ifaranga - Imboro mbi ni itabyara - Imboro nyamuniga iruta imboro rurizo - Imbura gihana yabuze gihamba - Imbuto y'umugisha isoromwa ku giti cy'umuruho - Imbwa yigannye inka kunnya mu rugo (barayikubita) irabizira - Iminsi iteka inzovu mu rwabya - Iminsi ikona inzovu (ingwe) - Iminsi irasa ariko ntihwana - Iminsi ivuguta nta muvuba - Iminsi ni imitindi - Iminsi umugabo amara kwa mukeba si yo amara ikuzimu - Iminsi yira ari myinshi igahimwa n'umwe - Iminsi y'umujura ni mirongo ine - Imirimo ibiri yananiye impyisi - Imishishi y'imishino ntishira inogonora - Imitunu y'igikeri ntiyirukanye abavomyi - Imitunu y'urukwavu ntibuza ishyamba gushya - Impamba itazakugeza i Kigali uyirira ku Ruyenzi - Impamvu ingana ururo - Impfizi ibyara uko ibyagiye - Impfizi izira izayontigira inyishyu - Impfizi ntiyimirwa - Impfubyi ibaga yotsa - Impfubyi yunvira mu rusaku - Imfura zisangira amata ntizisangira amaraso - Impyisi barayibwiye bati amayira arafunze, iti: nari nsanzwe nigendera bugorobye - Impyisi y'iwanyu ikurya ikurundarunda - Inda ibyara mweru na muhima - Inda mbi (irimo urwango) uyiha amata ikaruka amaroso - Inda nini yishe ukuze - Inda y'umwanzi (yakwanze) uyiha amata ikaruka amaraso - Indambirwa y'iminsi yenda umurwayi - Indashimwa yahawe urutugu irutwarana n'ijosi - Indyarya ihimwa n'indyamirizi - Indyarya ebyiri iyo ziryamanye, bucya ntayenze indi - Ingabo y'umugore iragushora ntigucyura - Inganyi ya cyane iganyira nugira ngo awa - Ingendo y'undi iravuna - Ingeso ipfa nyirayo yapfuye - Ingoma idahora ni igicuma - Ingona zirya bamwe abandi bambuka - Ingurube ibyaye ntiribwa n'imbwa - Ingwe ikurira umwana ikakurusha kurakara - Ingwe ntiyari izi gufata ijosi yarabwirijwe - Inka ya Nkoronko igira inkomoko - Inka yikoma isazi aho igeza umurizo - Inkingi imwe ntigira inzu - Inkoko iriwabo ishomba umukara - Inkokokazi iteteza nk'izindi bati ngiyo kanwa kabi - Inkoko yaraye hanze iba yabaye inkware - Inkomyi y'amabyi irayitera - Inkonda z'umwana w'undi zirarura - Inkongoro yadede inywera mo dede wenyine - Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo - Inkoni ivuna igufwa ntivuna ingeso( ntigera ku ngeso) - Inkono ntihira ikibatsi ihira ikibariro (inkono ihira igihe, ntihira ikibatsi) - Inkono zisumbanya imbyiro - Inkotsa ivuga nk'izindi bakayamagana (ngo ngiyo kanwa kabi) - Inkovu icitse irushya abavuzi - Inkubisi yacyane irayitera (irayitarukiliza) - Inkunguzi y'inkware yashotse agaca kayireba - Inkunguzi y'umuhutu yivuga mu batutsi - Inkunguzi y'urukob'irihiga? - Inkunzi y'imiryango ikobora rugongo - Inkunzi y'imiryango icika inkangu mu nnyo - Inkuru mbarirano iratuba - Inkuru mbi ntiyoberana - Inkurura butindi ihakwa n'uhanyaze - Inkururarusya iswika nyirasenge - Inkware (igiye cyera) itura mu itongo ry'uwayihigaga - Inkware yinyabugingo yatoreye mwitongo ryuwayihigaga - Inshakura irongorwa kabiri - Inshuti ni iyo musangira mukayaga - Insina ngufi ntawe utayigera( ntawe utayicaho ikoma) - Insuti ziba nyinshi, iyo mwambaranye ubusa iraguma- - Inshyuro mbi yashubije Nkundiye iwabo - Intamenya y'umugabo irira ku muziro - Intasi y'impyisi yabira maka - Intege nke ntizikina zirarwana - Intege nke zitera imico myiza - Intenge itari iyawe, uratoboroza (cueillir un fruit non mûr) - Inyamaswa idakenga yicwa n'umututizi - Inyamibwa y'imboro ni ishyutwe - Inyiturano y'umuhutu ni umusuzi - Inyongera mbi ni imisuha - Inyoni iguruka yisunze agati - Inyoni ivuye mu cyari itaramenya kuguruka bayifatisha intoki - Inzigo y'imboro ihozwa indi - Inzira ntibwira umugenzi - Inzoga ni imfura ikanyobwa n'imfura - Inzoka yakwanze uyiha amata ikaruka amaraso - Inzu y'umwanzi niyo uvanyeho agasakamburiro ugira uti ahiii (burya uba ukoze). - Irya mukuru riratinda ariko ntirihera - Iryo wavuze urarihacyishwa - Isari iyo isumbye isesemi, umugabo asubira ku cyo yangaga - Isazi yaswitse urutare iti: birabe ntangare ntanga yange - Isazi y'ubute ntirya igisebe - Iba imwe ikakugana mu ijana - Ishira amenyo ntishira amerwe - Ishyano rigusanze mu buriri uraryerekera - Isi ntigira inyuturano - Isoni zirisha uburozi - Isuka ibagara ubucuti ni akarenge - Isuku igira isoko - Isuli isambira byinshi igasohoza bike - Ishyano rigwira nyirumugore umwe - Itanga ishatse (Imana) - Itegeko rirusha ibuye kuremera - Ivu rihoze ryotsa inzu - Iyagukanze ntiba inturo - Iyaguye ntayo itayigera ihembe - Iyihuse ibyara ibihumye - Iyimiye mu gisigati ibarirwa bose - Iyakitse ntawe utayikora mu nda - Iyaseseye ntiyugururirwa - Iyo abavandimwe bavumbitse akaguru, uvumbura akawe - Iyo agahararo gashize uwahekwaga arigenza - Iyo agashungo gashize, agashino kayora ivu - Iyo bavuze ibigoramye, imihoro ihaguruka mbere - Iyo butarira mukaso aba nyoko Iyo iminsi ihuze urayiba - Iyo inzovu yerekeye hirya uyipfura urutsinga - Iyo inzovu zirwanye, ibyatsi birahababarira - Iyo isari yasumbye iseseme, umugabo asubira kucyo yanze (yifuza icyo yangaga) - Iyo ngira ntya yari ijambo ni uko yaje nyuma - Iyo nyokobukwe akunze ukurura ihururu - Iyo umutindi yanitse ntiriva - Iyo urugo rwarazwe imishino, umwana w'umukobwa avukana itanu - Iyo usanze imbwa yuriye igiti, uhita ubaza uwayurije - Izina ni ryo muntu - Izotanye zisigana ivu - Kabutindi itera umugore kwikuruza - Kabutindi igumbashya inkoko - Kamenyero yenze nyina - Kubyara ni ugusubiza ingobyi imugongo - Kami k'umuntu ni umutima we - Kanga mu jisho ntikanga mu kanwa - Karabaye ntiyendwa - Kiriziya yakuye kirazira - Kirya abandi bajya kucyirya kikishaririza - Kitirirwa umwana kagatera nyina akabondo - Kora ndebe iruta vuga numve - Kuba imbwa si ukumoka - Kubwira utumva ni nko guta inyuma ya Huye - Kugabirwa kwitura kurutwa n'igihango cy'umucyene - Kugenda bitera kubona - Kugera kure siko gupfa - Kure ni munda - Kuramutsa utagushaka bitera imbavu imisonga - Kurya bike ni ukubikena - Kuvuga menshi siko kuyamara - Kuzinduka kw'inkoko ntikwayibujije kunnya ku butanda - Kwa Bugabo bavuza induru, kwa Bwoba havuga impundu - Kwa nyokorome uherekwa na nyoko - Kwikiriza ntibibuza uwanga kwanga - Libara uwariraye - Maguru ya sarwaya yasize imvura n'umuyaga - Mpana umupfu yananira nkamwoshya - Mukuru w'ijambo ni irindi - Mu nda ni kure - Mwa nyina wundi ni mwa nyiranyenga Mpemuke ndamuke yagambaniye uwamuhaye inka - Mu gihugu cy'impumyi uwo ijisho rimwe aba ari umwami - Mukuru w'ijambo ni irindi - Murankorere ibindi nzivomera - Mwene samusure avukana isunzu - N'agato kava kw'iguye - Naho Miseke ndarwana - Na nyina w'undi abyara umuhungu - Nari umugabo ntihabwa intebe - Ndaguhaye iruta ndakuzirikana - Ndakureba ukanshisha naho hasi warashize - Ndakwanze ntijya ivamo ndagukunze - N'inyange zirapfa nkaswe ibyiyoni - N'izibika zari amagi - Ni ikizi (ikizwi na) bose nk'umuravumba (nk'agacuma k'amagambo) - Nsabira nsome irutwa n'insangirano - Nshimwe nshimwe y'umugore yamukoboye injuma (Nshimwe y'umukobwa ikobora injuma) - Nta baronkera rimwe nk'abaca imisigati - Nta batana badatandukanye - Nta bugabo buruta ububwa - Nta bworo burama nkubwo ikirenge - Nta byera ngo de - Nta gahora gahanze - Nta giti kibura inyoni ikigwaho - Nta gufwa ry'umusundi rirenzwa urugo - Nta mboro mbi yambaye ifaranga - Nta muteja w'imboro - Nta mwami uba umugaragu (akabeba) - Ntakabura imvano - Nta kurama kudapfa - Nta nkuba ikubita umunyabugingo - Nta mubi wisize - Nta mugabo umwe - Nta mugani uva ku busa - Nta muheza w'ibyo isi - Nta mukobwa utagira umubwira ati erecyera hino - Nta munyagara w'inyama - Nta mupfu w'itabi - Nta murozi wabuze umukarabya - Nta muzindutsi wa cyane watashye mu mutima w'undi - Nta mwami uba akabeba - Nta mwami wica, hica rubanda - Nta mwinjira ugira ijambo - Nta mwiza wabuze inenge, na Nyirahuku agira amabinga - Nta nkokokazi ibika isake ihari - Nta nkumi yigaya ikibero (itako, ubuto), n'irwaye igisebe ica inzaratsi - Nta nyama itarya umutsima - Nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi - Ntawanga kugwa aheza - Ntawanga kuryama ngo atarota - Ntawanga umuruho ashyukwa (Ntawe ubura ishyano ashyukwa) - Ntawe uhisha uwo ahishaho - Ntawe ujya mu ishyamba ngo abure ishyano akurayo Ntawe unanira abamushuka ananira abamuhana - Ntawe urata inkovu z'imiringa - Ntawe uribara nk'umuto waribonye - Ntawe urutwa yenda - Ntawe urya inka nka nyirayo - Ntawe urya umuntu ngo ananirwe n'urutoki - Ntawe usesa uwo acyota - Ntawe ushaka uko nyina yashatse - Ntawe uta akanyaga atagahambuye - Ntawe utinya ijoro, atinya icyo bahuriyemo - Ntawe utinya uwo yatutse - Ntawe utunga izo adashitura - Ntawe uyoberwa umwibya, ahubwo ayoberwa aho amuhishe - Ntawe uvuma iritararenga - Ntawiheba ritararenga - Ntawivuga nabi ameza ahari - Ntawiyaga (ntawivuga) amabi ameza ahari - Ntayo iyoberwa iyayo mu mwijima - Ntayuzura nkiyali ihali - Ntihaba bapfana iki - Ntihaba gutunura haba IMANA ikurebera - Ntinde bankumbure yasanze baramwibagiwe - Ntugahandwe ku rurimi ikirenge gihari - Nubakira imisure sinishinze imilizo yazo - Nuhigimye aba avuze - Nuwapfuye ejo ntaririrwa - Nuwaraya imbwa yarya inzungu - Nuwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye - Nyamwanga kwumva ntiyanze kubona - Nyamwanga yanze n'uwamuhaye inka - Nyina w'umukungu ntabyina nabi - Nyirakarimi kabi yatanze umurozi gupfa - Nyiramaso yerekwa bike ibindi yirebera - Nyirambigirambizi yiciye ururasago ku gituba rwanga kuva ati: turaturanye n'ejo nzongera - Nyiri ibyago ibyatsi bimwima inzira - Nyiri impare niwe umenya uko ayigobeka - Nyiri inkota ni uyifashe akarumyo - Nyirumupfu ni we ufata ahanuka - Nyirumutwe munini ntarengwa n'imijugujugu - Nyokobukwe si umuko - Nyokorome akuruma akurora - Nzapfa nzakira simbizi - Ribara uwaribonye - Ruliye abandi rutakwibagiwe - Runo si u Rwanda ni urwandiko - Rurarya ntiruhaga - Ruza rutwara abaseka - Sakindi izaba ibyara ikindi - Sakwe sakwe irutwa na so araroga - So aguha umugore ntamukwendera - So ntakwanga, akwita nabi - Tega amatini ngo urabona amatuba - Tuza duturane - Ubabaye niwe ubanda urugi - Ubamba isi ntakurura - Ubitse munda imbwa ntimwiba - Ububwa buravukanwa - Ubugabo butisubiraho bubyara ububwa - Ubugabo si ubutumbi - Ubugore si amabere n'ihene irayagira - Ubukana bw' imbwa bushirira mu imoka Ubukana bw'umwungu ntibwotsa urutaro - Ubukene si ikineguro - Ubunini si ubugabo (Ubugabo si ubutumbi) - Ubunwa bwagusomeye umugabo burakwongrera ntiwumve - Ubupfura buba mu nda - Uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize - Ubuto bw'isha ntibusobanura inzara - Ubuze icyo atuka inka agira ati dore icyo gicebe - Ubuze uko agira agwa neza - Uburebure si ubwenge - Uburere buruta ubuvuke - Uburere bwiza bucisha imfura mu mwijima - Uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize - Uburo bwinshi ntibugira umusururu - Ubusa burimara - Ubusabusa buruta ubusa - Ubusabusa bw'umusundi buvura imboro umusonga - Ubushiki ni uburibwa - Ubushyitsi buribwa ni muramu w'umuntu (soeur de ta femme) - Ubutegetsi si ubukonde - Ubuze inda amena imigi - Ubwenge burarahurwa - Ubwenge buza nyuma y'uburagi - Ubwira intumva ata ibiheko - Ubwira umuzi ntavunika - Ubwiru bw'ingomabumenywa n'umwiru na nyirayo - Ubwiza bw'intobo ntibuyibuza kurura - Ubwiza bw'umukobwa ntibwamubujije kuruha - Ubyaye nabi aramutswa (atukwa) n'abakwe - Ubyina iwabo arasebwa - Ubyinana na mucyeba ntahumbya - Uca imisoto y'inda ntafasha umuhoro hasi - Uca mw' ishyamba utazi ugaca inkoni utazi - Uca urubanza rw'abavandimwe arararma - Ucira injiji amarenga amara ibinonko - Ucyenze rimwe ntaba akimaze - Ucyeza abami babiri aba ashaka twange umwe - Udapfuye arakira - Udashinga ntabyina - Ufinura itari iye ageza ku mukondo - Ufite icyo abunza bwira aguze - Ufite umufata ijosi ararigwandika - Ufite umusegura agonda ijosi - Ugaburira uwijuse bararwana - Ugaya ibye abyibiramo - Ugaya impundu z'urushishi, areba amatama ziturukamo - Ugiciye inkondo siwe ugicundamo - Ugirirwa neza n'uwo yayigiriye aba agira Imana - Ugiye iburyasazi azimira nzima - Ugucumise ingufi ntaba akwimye indende - Uguhaye akubonye arutwa n'uguhaye akuzirikanye - Uguhiga ubutwari muratabarana - Uguhishe ko akwanga umuhisha ko ubizi - Uguhimye atiretse .... - Ugusumba arakumanurira - Ugusuriye ntumwishyure akwita akarondwe - Ugusuriye ntumusurire akwita ikibura nnyo - Uhagarikiwe n'ingwe aravoma - Uhana umusore,amuhana agaruka - Uhaze ikivuge, ntabura ikivugo - Uhenera umukunzi ntamuhisha innyo - Uhiga ubutwari n'umugore, aragarama - Uhima inda arayirariza - Uhisha mu nda imbwa ntimwiba - Uhishira umurozi akakumaraho abana - Uhonga umwanzi amara inka - Uhongera umwanzi amara inka - Ukize baraza - Ukora icyo azi yendwa ahetse - Ukoze hasi yibutsa undi ibuye - Ukubira cyane ukamaramo n' ubwalimo - Ukumoka kw'imisega ntikubuza abagenzi guhita - Ujya gutera uburezi arabwibanza - Ujya gutumira sakabaka aba yujuje inyama ibitebo - Ujya kugaya impundu z'urukwavu abanza kureba imisaya ziturukamo - Ukandagira agahungu ntahonyora - Ukize ububwa abukubitira undi - Ukize ubusore arabubagira - Uko umugabo aguye si ko amabya ameneka - Ukorora acira aba agabanya - Ukubarira akubeshya agira ati:nupfa tuzajyana - Ukubira cyane ukamaramo n'ubwalimo - Ukubise imbeba ntarobanura izihaka - Ukubise imbwa aba ashaka shebuja - Ukuboko kwafashe ingoma ntukuyirekura keretse baguciye - Ukubwiye ubusa umusubiza ubundi - Ukuri gushirira mu biganiro - Ukuri kunyura mu ziko ntigushye - Ukuri ntikwica umutumirano - Ukurushije umugore akurusha urugo - Ukwanga atiretse arakubwira ati: cyo turwane - Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara - Umubabaro w'umwana umenywa na nyina - Umubyeyi gito aremaza umwana igituba - Umugabo arigira yakwibura agapfa - Umugabo asiga imbwa - Umugabo mbwa anyagiranwa n'abandi ati jye naboze - Umugabo umwe agerwa kuri nyina - Umugabo yagiye kunnya inyuma y'igihuru impyisi irahuma, ati: wahuma wagira, intambara nk'iyi inyigeze kabiri yansubira twatongana - Umugabo yakubitiwe mu nsi yurugo rwa munywanyi we ntiyatabarwa ati kubana n'imbwa ndekeye aho - Umugabo yatutse undi ati uragapfa undi nawe ati nzagaya imwba izansangayo - Umugani ugana akariho - Umugaragu aruta ingaruzwa muheto - Umugore abyara uwawe ntaba uwawe - Umugore amenya ayo umukazana mu nkiko, ntamenya ayo umukobwa mu mpinga - Umugore arabyina ntasimbuka - Umugore asasira uwishe se - Umugore bamukubitiye gusambana ati: nasekwa nutarakimeze - Umugore gito agutatira aguseguye - Umugore gito arutwa n'inkingi - Umugore gito arutwa n'umwanzi gica - Umugore gito ntimubura kubyarana - Umugore gito ntimujyana iwabo - Umugore gito ntumusigaho impfubyi - Umugore mubi agirwa n'ingongo y'umuhoro - Umugore mukina agukinze umutima, wateba akagutambuka ajya gushaka imbere ye - Umugore musangira amata ntimusangira amazi - Umugore mwiza asegura inkokora inkoko zikarinda zibika - Umugore mwiza ntaba uwawe, yaba uwa mukuru wawe - Umugore ni intwari, umukanira ------ impinduka yaza akaguta mu nganigani - Umugore ni nyampiga - Umugore ni umutima w'urugo - Umugore ni uwo umuryango - Umugore ntacyo bitwaye abyara umwana wampamagariraga iki - Umugore ntajya kurarika, iyo araritse abuza n'uwari kuza - Umugore si umwiza nk'uwumva - Umugore umukamira impenda (amashyo) impinduka zaza ati ntacyo wigeze umpa - Umugore umurika mu mbere yandurura, aba yereka imbeba - Umugore umwita inka ya Rwogera wamwikura akagukura mu rugo - Umugore umwita inka ya Rwogera wamwikura wamwikura mukajya i bwami - Umugore umwita Nyirabarenzi yajya kuvoma akamena ikibindi - Umugore umwita shenge warimukura mugakura inkingi - Umugore uri ku mutiba ntabura umutima - Umugore utazakurushya inkanda agucura agutaha ho - Umugore wihenda yitwa bantanze urusyo - Umugore w'icyongezankoni abwira umugabo we ngo niwe ruzire - Umugore w'inkoramwuga, abishima yikoze mu nda - Umugore w'ubwenge n'umugabo we iyo uburo bweze bagura ibirago bibiri - Umugore w'ubwenge yonka undi - Umugore w'umupfu agirango mukeba yagabuye - Umugore w'umupfu akubitirwa ku ibuga - Umugore w'umupfu amena ibanga ry'umukamaye - Umugore w'umupfu arya imbuto agasiga intabire - Umugore w'umupfu aseka ikibi - Umugore w'umupfu ateka bwije, umugabo akamuhinduka atihinduye - Umugore w'umupfu yicara nk'uwashyikiriye - Umugore w'umupfu, yaje rugezo abyara shikama - Umugore w'umupfu yarikirigise araseka - Umugore w'umusaza ntaherekeza urwenya - Umugore w'undi araryoha - Umugore yaryamanye n'ikiremba ati nambariye ubusa ubundi - Umuhanga wo kurya arara akarabye - Umuhigi uri kure ntaramurira imbwa - Umuhini mushya utera amabavu - Umuhungu w'icyiremba yarongoye umukobwa urwaye intinyi ati unyorosoye nabyukaga - Umuhutu agira inzara ntagira inzika - Umuhutu ntashimwa kabili - Umuhutu urenzwe arenza nyina akaguru - Umuja aruta umugore mubi - Umujinya w'imbwa ushirira mu kuzunguza umurizo - Umukecuru yanyaliye imbaragasa iti: ulitonde n'iyumuhindo yaransize - Umukecuru yirebye amaguru ati bumba butama waratamiye - Umukobwa aba umwe agatukisha bose - Umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina - Umukobwa wahiriwe yibwira ko akirusha abandi - Umukobwa w'ubwira asambana asabwa - Umukobwa w'umutima yubahisha umuryango - Umukobwa w'umupfu asuzuguza umuryango - Umukunnyi wa cyane yikururiye abaswezi (Umukunnyi yaruhiye umuswezi) - Umukunnyi mutindi akunira impare - Umukwe ntaba umwana - Umukwe w'isoni ahera mu mfuruka - Umukwe w'umupfapfa yarebye imisumbi ya nyirabukwe - Umuntu apfumbata uwo begeranye - Umuntu asiga akamwirukaho ntasiga akamwirukamo - Umuntu asinda akariho - Umuntu yibyarira ikishi - Umuruho ntiwabira habira nyirawo - Umunyabukorikori yirutse ku bimusiga, yihisha ibimubona, yihishurira ibyapfuye - Umunyandugakazi yaragumiwe ati: mbure umugabo mbure n'umukiga? - Umunyazi wa cyane yikururiye abasambanyi - Umupfu ntabura umupfunya - Umurenzaho (umurenzo) wera ibijumba - Umusaza uhaze akina n'imyenge y'inzu - Umusazi arasara akagwa ku ijambo - Umusazi asiga akamwirukana, ntasiga akamwirukamo - Umusazi w'umukecuru yabonye uw'umusore yiruka ati nangwa nawe uracyabiharaye - Umushishi w'umushino ntushira inogonora - Umushumba yakubise undi ati: genda shahu turacyaragiranye - Umusonga wundi ntukubuza gusinzira - Umuswezi w'umuhanga anyaza n'utarakunnye - Umuswezi w'umuhanga ntarobanura ibituba - Umutanyu w'ingoma uruta ihundo rizima - Umutavu w'urulimi iyo waciye ikiziliko ntawe uwutangira - Umutego mutindi ushibuka nyirawo akiwurora (wica nyirawo) - Umutemeli wishavu ni ijosi - Umuti w'impaka ni uguceceka - Umuti w'ubutindi ni ukwanga guhemuka - Umuti w'ubusore ni ukurongora - Umutima muhanano ntiwuzura igituza - Umutima usobetse amaganya ntusobanura amagambo - Umutima w'imfubyi watanze umutwe w'umusaza kumera imvi - Umutindi ntacyira niyo akize ntakira uko yabaye - Umutindi ntakiza undi - Umututsi umusembereza mu kirambi akagutera ku buriri - Umututsi umuvura amaso akayagukanurira - Umututsi umuvura amenyo ejo akayaguhekenyera - Umutwa ararengwa agatwika ikigega - Umutware yicarira intebe undi ayibajisha - Umutware yakubise umugaragu ati urakoze databuja - Umutwe umwe wifasha gusara, ntiwifasha gutekereza - Umwami akwicira so agacyura nyoko - Umwami akwicira so ugakoma yombi uti: umugome yapfuye nyagasani - Umwana apfa mu iterura - Umwana murizi ntakurwa urutozi (ntakizwa intozi) - Umwana ni umutware - Umwana umuhana avayo ntumuhana ajyayo - Umwana umwe si umuryango - Umwana utataramanye na se ntamenya umurage wa sekuru - Umwana utenguha bwira aneye rimwe - Umwana utumvira se na nyina yumvira ijeri - Umwana uzaheka ntumwicisha urume - Umwana w'undi abishya inkonda - Umwana w'umuja ukubitirwa ku mazi nyina yavomye - Umwana w'umwingingano umuha amata akaruka amaraso - Umwambari w'umwana agenda nka se - Umwanda ugira akazu - Umwan zi aba mwa nyoko ntaba kure - Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu - Umwanzi ntaba kure - Umwera uturutse ibukuru ukwira hose - Umwibone (inshiziyamanga) w'umugore yabwiye umwami ati nijye wakakwemeye - Umwijuto w'ikinonko ugirango imvura ntizagwa - Unera agati kikubiranyije wahaguruka kakayagutera - Ungaye guhera ntungaye gutinda - Upfuye akuruta niyo mugeze ikuzimu arakuruta - Upfuye arapfurikwa - Uri ibuzimu azunguza ajyana iwabo - Uri mwanyina aruma umuheha akongeza undi - Urose nabi burinda bucya - Uruboza ruruta ururumbya - Urubwa ruruta ububwa - Urubyiruye iimpaza ntirubura impagarara - Urucira mukaso rugatwara nyoko - Uruciye mu nsi ntamenya ikiruri imbere - Urugiye kera ruhinyuza intwari - Urugo ni urufite igikali - Urugo rwarazwe imishino umwana avukana itanu - Urugo rw'undi ruribwamo ntirusegetwamo - Uruhahirwa na babiri iyo rutazanye ibinyoro ruzana mburugu - Uruka ntafata uhitwa - Uruliye abandi ntirukwibagiwe - Urugo rw'umwanzi rurutwa n'itongo - Uruma isi arahuha - Urumbije umugore ntasarura umwana - Urupfu rw'imbwa ni inyama - Ururimi rubuze icyo ruvuga rubwejagura mu kanwa - Urutugu ntirukura ngo rurenge ijosi - Urushyize kera ruhinyuza intwari - Urwishe ya nka ruracyayirimo - Urwishigishiye ararusoma - Urya inshuro n'inshuti bigashira udahaze - Urya urwo undi ntarwara inzoka - Usanze nyina ashaje avuga ko inka za se zapfuye ubusa - Usanze umwana w'undi arya amabyi aramubwira ati: komeza - Useka usuze bwacya ukannya - Usenya urwe umutiza umuhoro - Ushaka inka aryama nka zo - Ushaka kugishira ipfa aracyibyarira - Ushaka uko nyina yashatse amara amazu - Ushaka umushaka asanga umweko woroshye - Ushize impumu yibagirwa icyazimuteye - Usiga umugeni ku cyanzu ukajya kwenda uwo ku cyavu - Usiga umwanzi amara isimbo - Ushaka amahoro yenga amahore - Ushaka ko imboro zambuka uruzi abanza ibituba - Ushaka ntababarira imisundi - Ushaka umushaka asanga umweko woroshye - Ushyingura amurika aba yereka imbeba - Usurana umujinya ukinera - Usuze agirwa no kunutsa - Usuzugura agatuba ka mucyeba kakagutwara umugabo - Utabusya abwita ubumera - Utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yavuze - Utagera aragereranya - Utagera ibwami abeshywa byinshi - Utagira nyirasenge arisenga - Utagira ubwoba aba atagra ubwenge - Utagira uwo atuma arituma - Utakwambuye aragukerereza - Utaranigwa agaramye agirango ijuru riri bugufi (hafi) - Utarapfa aba akiriho - Utariye ibyo upfuye arya ibyo ugiye - Utazi akaraye araza ifu - Utazi ikibabaje umugabo amutuka gushahurwa - Utazi ikizakura yica umutavu - Utazi ikimuhatse arora imboro ya se igitsure - Utazi inda arara yijuse - Utazi ubwenge ashima ubwe - Utazi umurera amureresa amabya imbere - Utazi umurundi amurunda mu nzu - Utazi umwanzi ashima inda - Utera uburezi arabwibanza - Uticaniye ntarahurira undi - Utuka utamutuka aba yitutse - Utuma abahutu atuma benshi - Uvoma yanga avoma ibirohwa - Uvuze ko nyirurugo yapfuye si we uba amwishe - Uwabike ntasaba arasumbakaza - Uwabuze imfura ata ibiheko - Uwagumiwe ahagamwa n'amazi - Uwahawe n'Imana ntiyamburwa n'umuyaga - Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera - Uwambaye ubusa niwe ugira ndende - Uwanga amazimwe abandwa habona - Uwanga gutenguhwa atuma mukuru - Uwanze kwumva abwirwa ari uko amaso atukuye - Uwanze kwumvira se yumvira ijeri - Uwanze kwumva ntiyanze kubona - Uwanze nyakabwana ayangana n'ibyana byayo - Uwarerewe n'Imana agirango arusha abandi guhana - Uwariwe n'inzoka atinya n'umunyorogoto - Uwarose nabi burinda bucya - Uwarya amabyi yarya ikirundo - Uwashatse neza ahura n'uwashatse nabi akamuseka agakwenkwemura - Uwashirijwe n'intorezo ntiyadonderwa n'irago - Uwenze make (amarwa) ntaba yanze ababo - Uwenze uwo undi yiga gusya - Uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo - Uwibeshya ahomera iyonkeje - Uwica imbeba ntababarira ihaka - Uwicishije inkware ukwaha ahora akumanitse - Uwifuje umugisha w'undi annya ibuye - Uwifuza icyo azabona aravuga ngo icyampa ngapfa - Uwigize igitebo ayora ivu - Uwirinda imishyukwe ayinyarira hakiri kare - Uwitonze atura mu itongo ry'inkuba - Uwitonze (ugiye kera) akama ishashi - Uwitonze atoragura icyatakaye - Uwitumiye yitwaza intebe - Uwiturwa ineza n'uwo yayigiriye aba agira Imana - Uwivumbuye n'ubundi aba yivumbitse - Uwiyishe ntaririrwa - Uwo kitararya (kitarahanda) agirango nta menyo kigira - Uwo uzaheka ntumwicisha urume - Uwo zivugutiwe niwo zinywa - Uwububa abonwa n'uhagaze - Uyambariza ku ziko ikagusiga ivu - Uyikura mu kabindi ikagukura mu bagabo - Uzabona uri i Rwanda - Uzangaye gutinda ariko ntuzangaye guhera - Uzapfa akakurushya ntakagucure - Uzasya mvome - Vuguziga ni umwana w'umunyarwanda - Wanga gucyura ihene hakibona, bwakwira ugahebeba nka yo - Wanga kwenda umuja bugacya atwite - Wigana ingendo y'undi ugatagataga - Wikanira umugisha w'undi ukannya ibuye - Wima igihugu amaraso, ,imbwa zikayanwera ubuntu - Wiringira amahoro amaherere ari inyuma (yaraye ku nzira) - Wiringira ijosi rikakubyarira umwingo - Wirukana imbwa akari cyera ukayimara ubwoba - Wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri - Wishinga imishinga y'imishino ugasarura imishumi y'ishati - Wishinga innyo y'undi iyawe ikarangara - Witaba kare ugatumwa kure - Zikama ababiri - Zikamwa ayo zitahanye
Publicité