Icyo u Rwanda rwavuze nyuma y'ifatwa rya Goma

Publié le par OLIVIER

 

Biciye ku rubuga rwa Leta y’u Rwanda, Leta ya Kigali yavuze ko isaba M23 na Leta ya Congo kureka gukomeza imirwano kuko itari kugira ingaruka mbi k batuye Congo gusa ahubwo n’abanyarwanda baturiye umupaka.

Louise Mushikiwabo umuvugizi wa Leta y’u Rwanda

Kuri uyu wa 20 Ugushyingo umuvugizi wa Leta y’u Rwanda  akaba na Ministre w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, yavuze ko ibiganiro aribyo bikwiye gukorwa binyuze nama ya ICGLR (International Conference on the Great Lakes Region).

Mushikiwabo ati “ Ibyabaye uyu munsi i Goma, ni ikimenyetso kigaragaza ko inzira za gisirikare zananiwe kuzana igisubizo ku kibazo, ibiganiro bya politiki niyo nzira yonyine yo gukemura iki kibazo gikomeje.

 u Rwanda rurifuza cyane amahoro binyuze mu biganiro bya ICGLR, dukomeje gukorana n’ibihugu birebwa n’ikibazo ngo habeho amahoro arambye mu karere.”

Ministre Mushikiwabo watangarizaga ibi i Kampala, yavuze ko hagomba kubaho ingamba nshya kugirango ibintu bidakomeza kumera nabo.

Ati: “ mu kwita cyane ku mukino wo gushinja no kwirengagiza imizi y’ikibazo cya DR Congo,  umuryango mpuzamahanga wabuze uko ufasha Congo kugarura amahoro n’umutekano ku baturage bayo. Ntabwo twakomeza iyi nzira yananiwe gutanga umusaruro.

Mushikiwabo akaba yavuze ko Leta y’u Rwanda izakomeza gufatanya cyane n’amashami y’umuryango w’abibumbye n’abandi mu guha ubufasha abagizweho n’ingaruka z’iyi mirwano.

Mu gihe hari hateganyijwe inama y’abashinzwe ububanyi n’amahanga mu karere, i Kampala hari kubera inama itari iteganyijwe iri guhuza abakuru b’u Rwanda, Congo na Uganda mu rwego rwa ICGLR barebera hamwe kuri iki kibazo ubu gisa n’icyafashe indi ntera.

Source:Umuseke.com

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article