UBURYO BWO KUBAHO BURI MUNSI UNEZEREWE

Publié le par OLIVIER

 

UBURYO BWO KUBAHO BURI MUNSI UNEZEREWE

 
 1. Ntukirirwe ubara imibare itaringombwa wivuna nk'imyaka (age), ibiro, umubyibuho. Reka abadocteur bajye babibara nicyo bigiye kandi barabihemberwa 

2. Wigwizeho inshuti nziza gusa mwishimana. Abagupfobya bagukritika ni abo kukubuza morali gusa ntacyo bamaze (Kandi niba nawe ariko uteye ubwo nyine urabe wumviramo)
 

3. Jya uhora wiga: Teza imbere impano zawe, jya uhora ushakashaka utuntu dushya mumakuru, kuri internet, ushaka uko wateza ubumenyi bwawe imbere  isi itazagusiga ukibura. Ntukigere ureka umara umwanya ntacyo uri gutekereza.  "Ubwonko ryamishijwe buhita buhinduka akarima k'abadaimoni bitorezamo. Izina rya Daimoni ni Alzheimer 

4. Jya ushimishwa n'utuntu duto n'utw'amafuti. Ntukemere kurakara buri kanya!
  
5. Jya useka cyane, useke rwose werure. Jya useka wende guhera umwuka. Nihagira inshuti igufasha guseka jya uyikunda umarane nayo igihe kirekire. 

6. Igihe cyo kurira? Jya ugira agahinda nyine ariko  wihite bishira wikomereze ubuzima bwawe utabwangiza.Umuntu muzabana ubuzima bwose utagomba guhemukira
 wambere ni wowe ubwawe. Baho rero wikwiyica ukiriho: Wibere ubwawe inshuti nziza.....

7. Jya wikwizaho ibintu ukunda nk'umuryango wawe niba uwufite, utunyamaswa, inzibutso nziza, umuziki,
 jardin, imikino,... aho utuye nibwo buhungiro bwawe bw'ibibazo ntukaharambirwe. 


8. Nezezwa n'ubuzima bwawe:  
Menyako uri igitego, ntamuntu uriho usa nawe pe. 
Ubuzima bwawe ni bwiza burinde
Niba burwaye, buvuze vuba kandi ubukunze 
niba utabyishoboreye, saba inkunga ntasoni ufite

9. Ntukabeho wicuzaaaa! Cyangwa wishinja ibyaha! Niba hari ikikurega jya uhita ucyihana akokanya wibereho mumutuzo. Jyawishora mu bintu wemeye ingaruka zabyo mbere bityo bikurinde guhora wicuza.  Ntukemere guhorana inzika kumutima kuko zigushengurira ubusa ntizitume wiberaho neza.  Kubabarira ni umuti uzatuma ubaho neza igihe kirekire 

 

10. Jya ubwira abo ukunda ko ubakunda igihe cyose ubiboneye uburyo.
 Nutagira uwo woherereza aka kamessage ntacyo uri  
bube ariko ugasangiye n'abandi byagushimisha
 kurutaho...

 

 

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article