| UYU NGO AGOMBA GUTAHA ASOMYE ABAHUNGU 100 B’ABAFARANSA
Uwo mukobwa uri ku ifoto aho yitwa Yang Yanqing, afite imyaka 27, yiga umuziki mu gihugu cy’Ubufaransa, agomba gutaha arangije amasomo ye mu minsi ya vuba. Ariko ngo arashaka gutahana urwibutso rwo mu Bufaransa. Urwo rwibutso ngo nta rundi, uretse gusomana n’abahungu 100 b’abafaransa gusa. Nabo ntibamutengushye, inkoko niyo ngoma, apfa kubyuka agiye muri gahunda, igikorwa cyo gukusanya umubare munini w’iminwa kigatangira. Mu minsi ishize yari amaze kugeza kuri 54 ariko ngo uwa 48, yari amusizemo imvune kuko ngo yari umusomyi kabuhariwe. Blog ye ashyiraho amafoto ya buri gikorwa muri ibyo, ikaba isurwa n’abantu bagera kuri 2.000.000 ku munsi, bamwe babishimagiza abandi babigaya. - NGO ABAGORE BABA BATABASHA GUHAMANA IBANGA IGIHE KIRENZE AMASAHA 47.
Ubwo ni ubushakashatsi bwakozwe ku bagore bagera ku 3000, bari mu kigero cy’imyaka kuva kuri 18 kugera kuri 65 mu gihugu cy’Ubwongereza. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko nibura kimwe cya kabiri cyabo bashobora kuba babiterwa n’inzoga, naho abandi bakabivuga ari nko kubitsa ibanga inshuti-magara zabo cyangwa ba nyina… Ubwo bushakashatsi bwatanze umwanzuro wuko muri kamere y’umugore atabasha kubika ibanga, ariko mu by’ukuri atari undi mutima mubi akenshi arimena agisha nk’inama n’ibindi…
- UYU WE NGO YAFASHE UWAHOZE ARI FIYANSE WE, AMUKIZA IGITSINA NGO ARIHORERA.
Trabzon muri Turkey, umugore w’imyaka 39, yitwikiriye ijoro mu gihe uwahoze ari fiyanse we yari yasomye ku gahiye kakamunesha, amukata igitsina atibeshye na gato.
Ngo intandaro nta yindi, ngo ni uko uyu mugabo yari amaze igihe ahagaritse uwo mubano wo kuzashyingiranwa n’uyu mugore ndetse ngo yari asigaye amuhoza ku ngoyi, maze nyamugore asanga ataviramo aho, biranashoboka ko nawe yari yarakunze icyo gitsina cyane, asanga atagihara!! Nyuma y’amasaha atari make, abaganga basanasana, byaje kurangira bafatanije ibyari byangijwe n’ubugi bw’icyuma.
YAGUWE GITUMO YASHISHIKARIYE KWIKINISHA KANDI ATWAYE GARIYAMOSHI Mu Bwongereza, umugabo ukorera kompanyi yitwa Virgin yo gutwara abantu, aherutse gufatwa na mugenzi we bakorana arimo yikinisha kandi atwaye abantu bagera kuri 400. Uwo mugabo ngo yaba yararebye amafoto adashobotse, nuko nyuma yo kuyareba akanatekereza ariwe uri ku murimo nyirizina, aba ashinze ihema, ngo asanga agomba kubigenza atyo. Ngo iyo kompanyi yarifashe yanga kugira icyo itangaza ku byemezo yafashe kuri izo nsanganya. UMWANA W’UMUHUNGU WAVUKANYE IBITSINA-GABO BIBIRI I Moscou mu Burusiya, ngo umubyeyi nyuma yo gutwita bisanzwe, yaje kubyara maze akubitwa n’inkuba kubona abyaye umuhungu ufite ibitsina bibiri. Umwana yaje kujyanwa mu bitaro St. Vladimir by’i Moscou igitaraganya, abaganga bafata akanya babaga ibyo bitsina babikuramo kimwe. Ubu aho tuvugira aha, ngo kiri tayari kiriteguye. Ibyo byavuzwe n’umwe mu baganga babikozeho, banahamya ko azaba umugabo nk’abandi bose ndetse akanabyara!!! |