Isabukuru ya amavuko ya Miss UNATEK 2009

Publié le par OLIVIER

Kuri uyu wa gatandatu le 03/10/2009 miss UNATEK Mukazana Marie Louise yagize isabukuru y’imyaka 24 amaze ageze kuri iyi isi.

 

Mubirori byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu Marie Louise yari yatumiye inshuti ze ndetse n’abanyeshuri bigana, yari yatumiye kandi n’abandi bari bari kumwe ubwo bahataniraga umwanya wo Kuba miss le 18/09/2009.

Amwenyura yagize ati:

 

“Ndishimye cyane kuba ndimo kwizihiza uyu munsi w’amavuko birashimishije mubuzima ko umuntu yibuka umunsi yavutseho, natumiye inshuti zanye zose kandi zaje  ndishimye cyane kandi nazo ndazishimiye”

 

Yakomeje agira ati: “nabaye miss UNATEK 2009 byaranshimishije cyane ati kandi nanatumiye aba dauphines banjye cyari igihe  cyiza kugirango mbereke n’inshutizanjye tubana mubuzima bwa buri munsi  haba kukazi mu buzima busanzwe no ku ishuri.”

Tubibutseko Marie Louise akora umwuga w’ubuganga mu kigo cya gisirikare i Kibungo camp HUYE.

Inshuti ze zari ziteraniye aho nazo zongeye zimwambika ikamba yambitswe yabaye miss UNATEK LE 18/09/2009.

 

 

Byakuzanyijwe na Muhirwa Olivier uri i Kibungo-Ngoma

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article