Abagabo 2 bavuga ko bacuruza intanga z’ingagi batawe muri yombi

Publié le par OLIVIER

Kuri station ya polisi ya Ngoma hafungiye abagabo babiri ari bo Migabo Jean Paul na Hitiyaremye Fabien, bakekwaho gushaka guhuguza Murekezi Jean Paul amafaranga bitwaje ubucuruzi bw’ intanga z’ingagi.

Amakuru ya Radio salus aratangaza ko Hitiyaremye Fabien w’imyaka 52 y’amavuko, wubatse ufite n’abana bane aregwa kuba acuruza intanga z’ingagi, bityo akaziha abantu aba ashaka kuvanamo amafaranga. Gusa ibi arabihakana akaba atangaza ko nta ruhare na ruto afite muri buriya bucuruzi bw’uburiganya bwo gucuruza intanga z‘ingagi.

N’ubwo uyu Hitiyaremye we ahakana ko adakora itekamutwe, Migabo jean paul we yemera ko yari muri iki gikorwa, gusa ngo ntiyari asobanukiwe ko birimo uburiganya.
Ubwo aba bagabo bombi batabwaga muri yombi bari bafite serengi irimo ibintu bijya gusa n’umweru, bakavuga ko ngo ari intanga z’ingagi bagiye kugurisha ku muzungu ukomoka muri Philipine nkuko Murekezi jean Paul yabitangarije Radio Salus, ari na we bashakaga kubikaho urusyo.

Uyu Murekezi yivugira ko aba bagabo bombi bageze I Huye baturutse mu Ruhengeri ni uko Hitiyaremye aramuhamagara kuko bari basanzwe baziranye. Ngo yamubwiye ko bategereje intumwa y’umuzungu yagombaga kuza kugura izo ntanga z’ingagi.

Nyuma y’umwanya utari mutoya bahamagara intumwa y’umuzungu kuri terefone igatinda, ngo basabye Murekezi kubishyura miliyoni imwe y’amanyarwanda nyuma akaza kwiyungukira umuguzi amaze kuza dore ko bavugaga ko ngo ari buze yitwaje akayabo ka miliyoni mirongo ine z’amanyarwanda.

Nyuma yo kugira amakenga Murekezi we yahise yitabaza inzego za polisi rwihishwa maze aba bagabo batabwa muri yombi.

Nkuko Radio Salus yakomeje ibitangaza, ngo polisi ya Huye ntacyo yigeze itangaza kuko bishobora kubangamira iperereza.
Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article