Bamwe mu bayobozi b’ibihugu basaziye ku butegetsi muri Afurika

Publié le par OLIVIER


Muri iki gihe Afurika na Aziya biri mu nkundura y’impinduramatwara itoroshye yo kwikuriraho abategetsi binyuze mu nzira y’imyigaragambyo ikorwa n'abaturage, kubera ko baba batagishoboye kwihanganira abategetsi birengagiza nkana demokarasi.

Kuramba ku butegetsi ntibivuze ko buri gihe umuntu aba ategekesha igitugu cyangwa se ayobora nabi, ahubwo biterwa n’imiyoborere ye.

Mouammar Kadhaf uyobora igihugu cya Libiya,akaba yaragiye ku butegetsi muri Nzeli 1969 ni ukuvuga ko amaze imyaka 41 kubutegetsi ndetse uyu akaba ari umwaka wa 42 yatangiye.

José Eduardo dos Santos wa Angola wabaye perezida guhera mu w’1979, amaze kubutegetsi imyaka 32. Uyu akaba amaze igihe kingana ku butegetsi nk’icya mugenzi we Teodoro Obiang Nguema Mbasogo uyobora Guinée Equatoriale. Muribo harimo naMohammed Hosni Moubarak,wari usanzwe ayobora Misiri akaba yarakuwe kubutegetsi n’imyigaragaragambyo y’abaturage ikaze nyuma y ‘imyaka igera kuri 29 dore ko yari yaragiye kubutegetsi mu mwaka w’1981.

Mu bandi harimo Paul Barthelémy Biya’a Bi wa Cameroun umazeho 29, Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazaville umazeho igera kuri 28, Mugabe Gabriel Robert wa Zimbabwe,Blaise Compaoré wa Burkinafaso n’abandi
Abaperezida batinda ku butegetsi si abo muri Afurika gusa kuko no muri Aziya hari ahababoneka. Tuzababagezaho mu minsi iri imbere.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article