Bometse umwana ku gikuta baramufotora

Publié le par OLIVIER

Mu mujyi wa Nebraska, Jayla Hamm umubyeyi w’imyaka 18 hamwe n’inshuti ye Corde Honea w’imyaka 19 batawe muri yombi kuri iki cyumweru bazira kuzirika umwana w’uruhinja w’amezi 22 ku gikuta bakamufotora.

Nk’uko ikinyamakuru Daily News dukesha iyi nkuru cyabitangaje, ngo aba bantu batawe muri yombi nyuma y’aho beretse umwe mu nshuti yabo amafoto, nibwo yigiriye inama yo guhita atabaza abashinzwe umutekano.

Nk’uko babyivugiye, ngo bari bahaze agatama ubwo bafata icyo kibondo bakacyomeka ku gikuta bakoresheje ubujeni(auto-collant), ubundi batangira kugihata imirabyo y’amafoto. Bamaze kumuhambira ngo iruhande rwe naho bahaziritse igikombe cy’amata, ubunsi uko arwana ashaka kugisingira nabo bakamuhata amafoto.

Nyuma yo kubageza imbere y’ubucamanza ngo nyina yahise akatirwa gufungwa iminsi icumi no kugenzurwa imyaka 2 naho inshuti ye Corde Honea akazafungwa hagati y’amezi 36 na 60.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article