IBYAHINDUTSE AMATEKA NYUMA YO KUGACISHAHO MU RWANDA!

Publié le par OLIVIER



Bakunzi ba www.igihe.com, urubuga rwanyu ruribukiranya namwe bimwe mu bintu byigeze kumenyekana no kugerwaho mu Rwanda, hanyuma bikaza kuzima.
1. LKV Tombola

« Tombola miliyon, utombore radio, muri LKV ! » ngiyo tombola ya LKV, tombola yategurwaga n’umujyi wa Kigali uko yakanyujijeho kuri Radio Rwanda mu myaka ya za 1996. Watangaga amafranga 100 ukabona ticket, ugatombora cyangwa se bikanga ukazagaruka. Muri icyo gihe rero kiosques z’amabara y’imihondo zabaga ziri hafi y’amasoko, zikaba zarakoraga umurimo wo gucuruza tickets. Kuva ku basheshe akanguhe kugera ku buzukuruza babo, bose bari abayoboke ba LKV, bashakisha amahirwe yo kuba ba miliyoneri ku buryo bwihuse. LKV yaje gusimburwa n’indi yitwa Tierce Top, iyi nayo ikaba itakiriho ubu.

2. OKAPI Tours Agency

Iyi ni company yari izwiho ubunararibonye mu gutwara abagenzi mu myaka ya za 2002. Okapi Tours Agency iri mu bigo byatangije bwa mbere igikorwa cyo gutwara abantu ku masaha azwi, akarusho kayo ni uko ariyo yazanye uburyo bwo gukorera icyarimwe mu duce twose tugize igihugu.

Ibyo byatumye yamamara, ikaba nta gushindikanya ko ari yo nyirabayazana w’impinduka muri transport y’abantu benshi mu Rwanda. System ya Taxi express yaje isimbura Taxi twegerane zariho icyo gihe, aho urugendo rw’amasaha 3 kuri express rwakorwaga mu masaha yikubye hafi kabiri kuri twegerane. Okapi Tours Agency yaje kuzimangatana mu ruhando rw’ abatwara abagenzi benshi, ibyo bikaba byarabaye nyuma y’aho iboneye za mukeba ziyirusha imbaraga n’udushya twinshi.

3. Igitogotogo

Bamwe bacyitaga Igitogotogo, abandi bakaba baracyitaga Igicugutu harimo ndetse n’abari barakibatije Igihwerahwere. Iki kinyamitende cy’ibiziga bibiri kandi kibajije mu giti, nacyo cyakanyujijeho mu bihe byashize, aho wagisangaga mu mihanda ya kaburimbo, iy’ibitaka ndetse no mu tuyira duto kigemuye ibyo kurya mu mijyi.

Iki kinyabiziga, usibye kumenyekanaho ko cyasunikwaga ahaterera, kigashunguka ahamanuka ndetse rimwe na rimwe kikanagenda aharambaraye, cyari kinazwiho ubwikorezi bw’imizigo budasanzwe, kikaba cyari gifite abakunzi batari bake, by’umwihariko mu cyaro. Iki kinyamitende rero, nyuma y’aho bigaragariye ko ari nyirabayazana w’impanuka zitari nke kandi zikomeye, cyaje gusezererwa mu ruhame.

4. Publiphone - Télé taxe

Izi publiphone zakoreshaga telephone zitagendanwa za Rwandatel. Publiphone zikaba zari zifite apareil ifasha kubara amafranga yakoreshejwe (télé taxe), unite ikaba yaraguraga hagati ya 25 Frw na 35 Frw. Izi publiphone zafashije abatari bake, ari abahamagaraga hanze, yewe n’abahamagaraga hagati mu gihugu. Publiphone - Télé taxe zaje gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru n’ukuza kwa Tuvugane za MTN muri 2003.

5. Ishashi (plastic bag)

Ishashi yari ifite imbaraga mu buzima bwa buri munsi. Uwajyaga kugurisha ku isoko yapfunyikaga mu ishashi, uvuye guhaha na we agapfunyika mu ishashi, abakobwa n’abategarugori bafite imisatsi bo bari barayiboneye n’undi mumaro aho bayikoreshaga nk’isinde mu gihe cy’imvura! Sibo bonyine bari barayiboneye umumaro udasanzwe, kuko n’inararibonye z’igikoni gikoresha ishyiga ry’amakara (imbabura) zari zarayibonyeho ubuhangange mu kwatsa mu ziko! Ishashi yaje gucibwa muri 2005 izize uruhare rwayo rutari ruto mu guhumanya ubutaka.

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article