Icyobo cya météorite cyavumbuwe hifashishijwe Google Earth

Publié le par OLIVIER


Mu Misiri, haherutse kuvumburwa icyobo cya météorite n’abahanga, bakaba barakoresheje porogaramu Google Earth…

Iki cyobo cyitwa Kamil gifite metero 16 z’ubujyakuzimu na metero 46 z’ubugari. Ubushakashatsi bukaba bwerekana ko cyaba cyaratewe n’urubuye rukoze mu cyuma rwa toni 10, rwahanutse rugendera ku muvuduko wa 12.000 km/h rukahikubita. Nkuko abashakashatsi babyemeza, kugwa kw’uru rubuye bishobora kuba byaratumye haka umuriro wagaragaragaku birometero bigera ku 1000.

Iki cyobo giherereye mu Misiri, mu gace gatandukanya Sudani, Libiya na Misiri, cyari cyarigeze kubonwa mbere n’umushakashatsi w’umutaliyani witwa Dr. Vincenzo De Michele, ariko uyu akaba yaragenzwaga n’ubundi bushakashatsi butandukanye no kubaho kw’iki cyobo. Dr. De Michele akimara kubona icyo cyobo, nibwo yabibwiye umu-astrophysicien Dr. Luigi Falco. Nyuma y’ubushakashatsi, Dr. Falco yatangaje ko icyo cyobo kidashaje cyane kuko gifite imyaka ikabakaba 10.000

Ku ruhande rw’ikigo cy’Uburayi gishinzwe ubumenyi bw’isanzure (ESA), bo batangaza ko imibare yakozwe nyuma y’ivumburwa ry’iki cyobo, izabafasha kwiga ku bibazo bishobora guterwa n’utubuye duto tuva ku mibumbe, tuba dutembera hafi y’isi dore ko n’icyobo cya Kamil cyatewe na kamwe muri two.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article