Ikibazo cy’indimi gakondo kuri internet gihangayikishije isi
Ku isi abantu amamiliyoni n’amamiliyoni akoresha indimi zidafite imirongo ya internet bahura n’ingaruka zikomeye nyinshi, harimo n’iz’uko hari izibura ubuzima. Ibi ni ibyatangarijwe mu Misiri, mu nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga mu itumanaho.
Nk’uko tubikesha Le Matin, kuba hari abatabona indimi zabo kuri internet bituma hari abantu batagira ingano bacikwa n’amakuru, harimo n’amakuru arebana n’ubuzima bwabo by’umwihariko.
Mu gutanga ibisobanuro kuri yi ngingo bwana Dwayne Bailey, umwe mu bagize “African Network for Localization”, yatanze urugero ku gihugu cya Afurika y’Epfo aho yavuze ko muri kiriya gihugu inama zerekeranye n’ubuzima bw’abantu zitangwa mu rurimi rw’icyongereza kuko ari rwo baba bakeka ko abantu benshi bashobora kwibonamo, bityo hakaba hari abo izo nama zitageraho kandi bazigenewe.
Bwana Bailey yagize ati :“Muri Afurika haboneka indimi zigera ku 2000 zivugwa n’abantu barenga miliyari imwe, muri zo indimi 15 ni zo zonyine zikoreshwa n’abantu bagera kuri miliyoni 10, muri izo 15 kandi nta na rumwe rurabasha kwinjira ku buryo bugaragara mu ikoranabuhaga mu itumanaho.
Gukoresha indimi nyinshi kuri Internet rero ni ikintu tugomba gutekerezaho, niba koko twifuza ko ikoranabuhanga mu itumanaho rigira uruhare mu buzima bwa buri munsi bw’abatuye Isi.”
Muri iriya nama, mu bibazo bikomeye byagaragajwe ko bizitira ugukwirakwira kw’indimi kuri internet, havuzwe kibazo cy’uko nta mudasobwa zagenewe kwandika indimi zimwe na zimwe zifite inyandiko zihariye nk’ikirusiya, icyarabu n’izindi, hanavugwa ikibazo cy’uko amazina y’imirongo ya internet yemerwa kwandikwa gusa mu nyuguti z’ikilatini, hakaba harasabwe ko izo nzitizi zose zakurwaho.
Publicité