Iran iteye ubwoba isi kubera gukekwaho ibikorwa byo gukora Bombe Atomike ikakaye

Publié le par OLIVIER


Amakuru atangazwa na Reuters, Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, aravuga ko Ibiro by’Ubutasi byo mu karere Iran giherereyemo byemeza ko hatagize igihinduka, mu minsi mike igihugu cya Iran kizaba kigeze ku bushobozi bwo gukora, ibitwaro bya kirimbuzi (bombe atomique), byo mu rwego rwo hejuru.

Reuters bivuga ko umudiplomate utavuzwe izina yavuze ko ukurikije uburyo Iran kibitseho Uranium itubutse, usanga biteye ubwoba bukomeye. Gusa ngo bizasaba Iran igihe kitari gito kugira ngo ibashe kubyaza Uranium yibitseho ibisasu byo mu bwoko bwa kirimbuzi Iran kifuza gukora.

Gusa nanone, ngo ibi bikorwa bya Iran ngo biranashoboka cyane mu gihe gito, kuko iki gihugu cya Iran ngo gifite umuvuduko ukabije nkuko bitangazwa na bamwe mu bakurikiranira hafi ibikorwa bya Iran mu gucura ibitwaro bya kirimbuzi.

Mu ngero zitangwa harimo urw’umukuru w’ikipe ishinzwe iperereza m ku mugabane wa Amerika wavuze, mu kwezi kwa mbere, ko Iran ishobora kuba yakoze bombe ikakaye mbere y’umwaka wa 2013, naho umuyobozi w’ ibiro by’ubutasi bya Israel we akaba aherutse gutangaza ko asanga iran ishobora kugera ku ntego zayo zo gukora bombe atomike ikakaye mu wa 2014.

Mu mwaka w’2006 ibiro by’ubutasi bya Israel byavugaga ko Iran izaba yabashije gukora bombe atomique muri uyu mwaka turimo, mu 2008 byongeyeho imyaka itatu.
Nyamara ngo kuba haragiye hashyirwaho ibihe Iran ishobora kuba yagira ubushobozi bwo gukora bombe atomique yo mu rwego rwo hejuru, ngo ntibishobora kubuza Iran ko isaha n’isaha yo yakora umugambi wayo.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article