Jenerali yariye amase y’ifarasi

Publié le par OLIVIER

Umwe mu basirikare bakomeye ufite ipeti rya Jenerali wo muri kimwe mu bihugu bikomeye ku isi yarishijwe amase y’ifarasi n’umwe mu bari bashinzwe kumurinda ufite ipeti rya kaporali. Uti : “kagire inkuru”, nanjye nti : “nuko rero….”. Uwo mujenerali yari azwiho umuco wo kwiyemera no gukunda ibyubahiro cyane. Igihe kimwe aza gutegeka abasilikare barindaga urugo rwe ko nyuma yo kumusuhuza (batera isaruti) bagomba guhita bamubwira uko urugo rwiriwe, niba ari byiza bagombaga kuvuga nk’injangwe, ibyo bikaba byaranasobanuraga ko injangwe ye yakundaga cyane yiriwe amahoro. Naho iyo byabaga nta kigenda (hari ibibazo) bagombaga kumoka. Mbega itegeko !

 Ayo mabwiriza yarakurikijwe … Nyuma haza kuvamo umwe mu basirikare be bato ufite ipeti rya kaporali yivumbura kuri iryo tegeko. Ubwo jenerali yatahaga aje mu kiruhuko cya ssa sita, kaporali yari ku burinzi. Afungura umuryango, Jenerali ategereza ko atanga raporo ati : “wuwu” (amoka) araheba, ategereza ko agira ati : “miawu” (nk’injangwe) nabwo araheba. Ava mu mudoka n’umujinya mwinshi amutera ku wa kajwiga bidatinze amunyuzamo ka rugondihene no ku itaka ati : “poo”! Aramukurubana no mu gikari amwinjizza mu kiraro cy’ifarasi, amutegeka kurya amase y’ifarasi, kaporali aratamira, ariko muri ako kanya yibuka ko ku itako hariyo akantu (ka masotera) aragacakira ahindukira shebuja ati : “nyakubahwa injira nawe urye niwanga ndakumena umutwe. Jenerali abonye uburyo umwana yarubiye, abonye umudutu w’imbunda ukanuriye agahanga, yegera amase y’ifarasi aririra, kera kabaye yinginga kaporali ati : “reka ngire icyo nkwisabira”, undi amwishongoraho ati : “ntakuvugana ibiryo mu kanwa banza umire”. Nuko akomeza amwinginga amusaba imbabazi kaporali ntiyatinda kumubabarira. Jenerali yikoza mu nzu amahane yashize azana umuti wo kwirutsa barirutsa yongeraho ati : “ibibereye hano mu gikari ntihakagire ubimenya”. Jenerali ati : “ntihakagire ubimenya”. Gusa murabona ko bitakomeje kuba ibanga kuko twabimenye.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article