Kiliziya gatolika iri kureba niba habaho ibindi biremwa bifite ubwenge bitari abantu (extraterrestres).
Ibi Vatican yabyizeho mu nama y`iminsi itanu iheruka iri kureba koko niba ibyo biremwa bakunze kwita extraterrestres byaba bibaho ndetse n`ingaruka byagira kuri kiliziya ndetse no ku myemerere.
Iyi nama ikaba yarahuriyemo abanyabwenge basaga 30 kugirango barebere hamwe koko niba ibyo biremwa bifite ubwenge bitari abantu nka twe byaba biba mu isanzure (univers). Ibi ariko ngo bikaba atari ubwa mbere kiliziya ikoze ubu bushakashatsi kuko muri 2005, indi nama nkiyo yari yateranye yateguwe n`ikitwa l'observatoire du Vatican. Umuvugabutumwa Jose Gabriel Funes, akaba ariwe ukuriye iyo l'observatoire du Vatican, yatangaje ko ukwemera na science bitavuguruzanya kuri iyo ngingo kandi ko niba ibyo biremwa bibaho ntacyo byahindura ku buryo abantu bemera Imana.
Ibi yabitangaje mu kinyamakuru cy`aho i Vatican aho yagize ati: “ ibyo biremwa niba biriho ntacyo bivuguruza ku kwemera kwacu kuko nabyo byaba ari ibiremwa by`Imana”
Ababa mwarabonye film ya Louis de Funès yise “les gendarmes et les extraterrestres” mwaba mwarabashije kubona uko we yagereranyije ibi biremwa.

Publicité