Ku myaka 98, yahisemo guhitana umugore we!

Publié le par OLIVIER

Iyi ni nkuru ikomeje gutungura abayisoma, aho mu Budage umugabo w’imyaka 92 wari umaranye n’umugore we imyaka igera kuri 52 yahisemo kumuhitana akoresheje uburyo bwose bushoboka, gusa ku gitangaza cy’Imana ibi ntabwo byamushobokeye.

Igikomeza gutangaza abantu muri iyi nkuru ni ukuntu uyu mugabo ntacyo atakoze ngo uwo mugambi wemere gusa bikanga, yahereye kuri pistolet agerageza kumurasa amasasu yanga gusohoka, abona atabyihanganira afata inkoni bakinisha umukino wa Baseball iba ari inkoni ifite umubyimba munini cyane, maze ayimukubitisha ku mutwe inshuro nyinshi gusa ntiyapfa.

Abonye bitari kwemera ngo yitabaje icyuma cyo mu cy’ikoni amukeba mu muhogo ndetse n’ibiganza ariko n’ubundi ku gitangaza uyu mukecuru w’imyaka 74 ntabwo yahasize ubuzima.
Ubu imbere y’urukiko rwa Berlin uyu musaza utaratangajwe amazina yahamwe n’icyaha cyo kugerageza kwica (attempt murder) nk’uko TV5 Monde yakomeje ibivuga.

Uyu mugabo ariko uko bigaragara ngo akaba atameze neza mu mutwe aho we kugera ubu akomeza kwemeza ko ari umugore we washakaga gupfa, yakatiwe imyaka ibiri y'igifungo.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article