KUKI ABAKOBWA BAKUNDA ABAHUNGU BAHUZA IBITSINA HAGATI YABO?

Publié le par OLIVIER



- Abakobwa bakundira aba-gays ko batari violent
- Abakobwa bakunda ko aba-gays bashobora kubasobanukirwa kurusha abandi bahungu basanzwe.
- Isomo ryiza twakura ku bahungu nk’aba ni…



Ubuzima tubayeho muri iki kinyejana cya 21 sibwo ababyeyi bacu babayeho mu gihe cyabo. Hari ibintu byinshi byahindutse mu mibanire yacu n’abandi ndetse no mu rukundo. Ari nako usanga ibintu bimwe na bimwe bitera kwibaza. Bimwe muri ibyo byatumye mbitaho akanya katari gato ni " ubushuti hagati y’abakobwa n’abahungu bahuza ibitsina hagati yabo (ABA-GAYS)."

Abakobwa benshi b’inshuti zawe cyangwa abo muziranye, bashobora kukubwira ko bashimishwa (bakunda) bene abo bahungu. Uyu munsi wa none, nihaye umubyizi wo gucukumbura impamvu….

Barashimishije

Umunsi umwe nigeze kubiganiraho n’umukobwa tuziranye kuva kera, nza kumubaza ikibazo nyamukuru, igisubizo kiba « barashimishije !!! »

Burya bwose ??


Burya abakobwa bafata ko umuhungu ari umuntu uri macho, dominant akanaba viril. Mu gihe abo bahungu atari ko bameze na gato…. Icyo gihe abakobwa birabasetsa kuko ari ibintu bidasanzwe.

Kubona umuhungu wigize umukobwa, gestes n’uburyo yitwara ari ibya gikobwa utibagiwe no kwisiga ukizimanganyiriza ibirungo (maquillage), bikurura abakobwa mu buryo butangaje.

Mu by’ukuri, ntagize uwo nkomeretsa, bitangaza abantu batari bake kubona umuhungu mu ngendo ya gikobwa arya na shikarete (chewing gum) nka « meuf sexy » n’ubwanwa !!!


Sensivité na sensibilité

Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu mwaka ushize wa 2008, bwerekanye ko ubwonko bw’abahungu bari gays buteye nkubwo abakobwa bafite, bukaba butandukanye nubwo abahungu basanzwe (abaryamana n’abakobwa). Bikaba bishoboka cyane ko abo bahungu batekereza nk’abakobwa bakanabona isi nkuko abakobwa bayibona.

Niyo mpamvu rwose bitagomba kukubabaza ko girlfriend wawe ahuza na Zach, umuturanyi wanyu mushya w’umugay, kuko we ashobora kumwumva akanamusobanukirwa, ndetse n’igihe avuga bya biganiro by’abakobwa babasha gusobanukirwa bonyine hagati yabo.



Umuhungu w’umugay azi neza abahungu ntibizagutangaze nusanga Zach arimo aha isomo rya seduction, girlfriend wawe. Umugay ashobora guha inama umukobwa kugira ngo abashe kwigondera umuhungu, uwanyawe…


Kuba atamwikanga no kumwizera.

Umugay ntashobora gusiga umukobwa asanga undi nkuko bikunze kuba ku bandi bahungu. Zach iteka azaba ahari kugira ngo yumve, akomeze anasubize akanyabugabo muri girlfriend wawe igihe mutahuje ku kintu runaka. Ntago umugay ashobora kubabaza umukobwa cyangwa akamuriza kuko nawe ubwe aba ababaye kubera ubugome bw’abahungu !!!

Ikindi ni uko iyo umukobwa asohokana n’umugay, aba azi ko icyo ashaka atari kuryamana nawe. Zach aritonda, nta mahane…. nkako kana keza k’ihuku kari aho.

Bahungu rero hari isomo mugomba gukura kuri abo bagenzi banyu, ritari kugenda cyangwa kurya shikarete (chewing gum), ahubwo uburyo mushobora gusobanukirwa ibyo abakobwa bifuza ndetse nibyo mubagomba cyane cyane iyo hari icyo wamusezeranyije.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article