LIL WAYNE yabyaye umwana wa kabiri muri uyu mwaka gusa

Publié le par OLIVIER


Hashize icyumweru, umuhanzikazi uririmba mu njyana ya RnB Nivea, abyaye umwana amubyaranye n’umurapeur Lil Wayne. Mu mezi abiri ashize, Lil Wayne akaba yari aherutse kwibaruka undi mwana n’umukinnyikazi wa filimi Lauren London akaba yarahawe izina rya Lennox Samuel Ari.

Uyu mwana Nivea yabyaye akaba yaravutse Dwayne " Lil Wayne"Carter Jr. adahari kuko icyo gihe yari Atlanta muri Georgia, ikindi kandi akaba ari umwana wa kane wa Lil Wayne.

Mu minsi ishize, uyu Lil Wayne yahamwe n’ibyaha byo gutemberana imbunda nta ruhushya abifitiye, aho yasubizaga akoresheje amagambo " Yes sir" na " No sir" gusa ubwo yari kuburana, akaba ashobora gufungwa igihe kigera ku mezi umunani, iki gihano giteganyijwe gutangira muri Gashyantare umwaka utaha.

Ku ruhande rwa Nivea, uyu mwana akaba ari n’uwa kane kuko yabyaranye abandi batatu na The Dream waje gushyingiranwa na Christina Milian muri Nzeli uyu mwaka.

Amakuru dukesha starpulse.com akaba avuga ko Lil Wayne natitonda ashobora kuzagorwa n’ibi arimo akora byo kubyaragura hirya no hino aho aciye hose.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article