Muri Congo abagore basigaye bifashisha cube maggie mu kubyibushya amatako!
• Cube maggi ibyibushya amatako• Bayicisha mu inyuma(Voie anale)
• Bamwe ibagiraho ingaruka
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo( RDC), bamwe mu bagore bakoresha ibirungo byo gutekesha byitwa cube maggi, ngo ibatuburire imiterere yabo y’inyuma( ama tailles). Izo cubes maggi zikaba zibafasha mu kubyibushya amatako yabo mu buryo buryoheye amaso, bimwe abagabo bakunda. Ubwo buryo bukaba bugira ingaruka ku buzima.
Umuhanzi w’umunyekongo Shiko Mawatu, yaririmbye indirimbo yise “ Ntaba yabandundu”, ‘ivuga ku mugore wacaga inyuma umugabo we, ikaba ikunzwe cyane aho muri Congo. Aha rero igitangaje ni uko mu ntangiriro agira ati: “ Washyizemo umunani ku icumi zari zihari(Cubes maggi)” Helena yababajwe ni uko incuti yamaze ibirungo(cubes maggi) kugirango imiterere ye y’ikibuno isugire(rester au top de sa forme fessière).
Nkuko abanyekongo benshi(cyane cyane abagabo), bakunda abakobwa bateye neza (le postérieur généreux), aba bagore ndetse n’abakobwa ngo baba bakoresha izo cubes maggi bazicishije mu kibuno uko zakabaye, cyangwa se bakazivanga n’amazi, ubundi bagakoresha urushinge(seringue).
Kerwin Mayizo umunyamakuru kuri RFI na France inter, akaba atangaza ko abo bagore bibwira ko kuba ibyo birungo(cubes maggi) bigira intungamubiri nyinshi, baramutse babishyize mu kibuno, ni cyo cyabona intungamubiri nyinshi.
Nubwo hari ababikora bigakunda, si bose bihira.Urugero ni nkuyu muko bwa w’imyaka 24 wagize ati: “ ikibuno cyanjye ntikibyibuha. Byose byigiraga mu mayunguyungu( ubwo kuri we amayunguyungu niyo yabyibuhaga)”, Akaba yararetse iyo migenzo, ishobora kugira ingaruka mbi ku buzima. Abagore benshi bagize ibibazo ( infections) kubera urusenda ruba ruri muri cubes maggi.
Bishingiye ku ngaruka mbi cubes maggi zigira ku buzima, ubukangurambaga bwarakozwe. Nubwo ingaruka ku buzima ari nyinshi kandi zigaragara, benshi baracyagerageza iyo migenzo, cyane cyane abananutse, hato hatazagira ubangira imiterere yabo.
Ku banyarwandakazi baba bifuzaga kugira iyo miterere, cyangwa se baragiriwe inama yo gukoresha ubwo buryo, burya ngo agapfa kaburiwe ni impongo, ariko gashobora kuba n’umuntu..
Publicité