| Iki kibondo gifite amezi 11 y’amavuko ariko iyo ukibona gifite ingano y’umwana w’imyaka 8. Uru ruhinja rw’inkorokoro rupima akayabo k’ibiro 28 byose ku mezi 11 amaze ku isi! Yambikwa ibyahi (Pampers) bini cyane bikabije, nkuko tubikesha ikinyamakuru The Evening Standard cyo mu Bwongereza. Nyina umubyara, Milena Oresco de Agudelo, yatangaje ko umwana we yatangiye kubyimba bikabije afite amezi abiri y’amavuko. Uru ruhinja rwagiye rupimwa n’abaganga batandukanye, ibisubizo bigaragaza ko afite ikibazo mu mubiri muri systeme endocrinien/endocrine system. Madamu Oresco yagize ati: “Yafashwe ibizami bitandukanye hanyuma ibisubizo bigaragaza ko afite ikibazo mu mikorere ya thyroid, banamukoreye ibizami bya cardiogram basanga afite amagufa y’umwana w’imyaka 8 y’amavuko, ariko ntibampaye ubusobanuro by’icyabiteye.” Ubusanzwe ibiro by’uruhinja ruri mu kijyero cye ni hagati y’ibiro 6-7 ariko we afite ibiro 24, kuri ubu abadogiteri bo mu gihugu cya Colombia bari gushakisha impamvu yaba yarateye uyu mwana kuvumbuka bidasanzwe mu mikurire akangana bene kariya kageni. Uru ruhinja iyo ruri kumwe na mukuru warwo usanga amuruta kandi amurusha imyaka myinshi. Dogiteri David Dias wo mu bitaro bivura indwara z’abana bya Barranquilla yagize ati: “Uyu mwana azakomeza gupimwa harebwe niba yaba afite ikibazo cy’indwara y’umubyibuho (obesity/obesité)”. |