Uganda: Umwana w'umukobwa w’imyaka 11 y’amavuko yibarutse uruhinja

Publié le par OLIVIER


Ummwana w’imyaka 11 y’amavuko yibarutse uruhinja ku kigo nderabuzima cya Rakai IV, mu Karere ka Rakai mu gihugu cya Uganda, ibi ni ibitangazwa na New Vision.

Uyu mukobwa wabanaga na nyina mu Mudugudu wa Kasankara mu gace ka Kagamba, yibarutse uruhinja rupima ibiro 3.2 kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Umukozi w’Akarere ka Rakai, ushinzwe ibyaha by’ihohoterwa, Rose Nabakooza, yabwiye New Vision ko Polisi itarata muri yombi umuntu ufitanye isano n’iki cyaha cyo gutera uyu mwana inda, ngo kuko uyu mukobwa atazi neza se w’umwana.

Nabakooza yongeyeho ko kugeza ubu kuko uyu mukobwa ataratuza mu bitekerezo, inzego za Polisi zitakwemeza ibyo uyu mwana avuga niba ari byo.

Ubwo yabazwaga n’inzego z’iperereza, uyu mukobwa yavugaga ko se umubyara yitabye Imana ariwe wamuteye inda, ubundi akavuga ko amakosa ari aya bakuru be batumye atwita.

Nyina w’umwana wibarutse uruhinja yatangaje ko yaje kumenya neza ko umukobwa we atwite, ngo ubwo uyu mwana yakomezaga kuvuga ko ari kuribwa mu nda.
“Naje gukomeza kugira amakenga nibwo nafashe umwanzuro wo kujyana uyu mwana ku kigo nderabuzima cya Rakai mu rwego rwo kubaza impamvu uyu mwana inda ye igenda irushaho kubyimba”, ibyo byavuzwe n’umubyeyi w’uyu mwana wabyaye.

Nyina w’uyu mukobwa yakomeje avuga ko ubwo bagezaga uyu mukobwa kwa muganga yahakanye ko akorerwa ibizamini na muganga, ariko ubwo abaganga bamaraga kuvumbura ko uyu mwana atwite, bahise bakumorera ibyo bizamini nta bwumvikane n’umukobwa bubayeho.

Ngo uyu mubyeyi yababajwe cyane no kumva inkuru y’uko umwana we agiye gushyirwa mu bitaro kuko atwite, nyuma y’iminsi itatu uyu mukobwa yahise abyara.

Ngo uyu mubyeyi akomeje kwibaza uburyo umugabo wateye inda uyu mukobwa, ngo kuko ashobora kuba yari afite uburwayi bwo mu mutwe.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article