Ukuri ku kurohama k’ubwato Titanic kwashyizwe ahagaragara.

Publié le par OLIVIER

Bamwe bakomeje gutekereza ko ubwato Titanic bwarohamye kubera umuvuduko mwinshi, bigatuma umuderevu w’abwo abona iceberg akererewe ntacyo akibikozeho. Ariko ngo siko biri kuko mu gitabo cy’umukobwa w’umu officer wungirije w’ubwo bwato yemeza ko ari ikosa ryakozwe.

Mu gitabo cye yanditse, Louise Patten, avuga ko ukuri ku marorerwa yagwiririye Titanic kwaba kwarahishwe nkuko bitangazwa na Telegraph.

Kuko uwo mu-officer yari azwiho ubuhanga cyane, ngo kuva yapfa umuryango we wakomeye ku ibanga mu rwego rwo kwanga kumusebya, kugeza ubwo umwuzukuru we w’umukobwa afashe umwanzuro wo kubivuga, mu babihishe rero ngo harimo sekuru, Charles Herbert Lightoller, wagerageje kuzimanganya ibimenyetso mu gihe cy’iperereza..

Nkuko Louise abivuga ngo uwari utwaye ubwato yabonye ikosa akererewe, icyo kibuye cyamaze gutobora ubwato, abantu bari baburimo ngo bashoboraga kurokoka iyo ubwato buza guhagarara aho gukomeza kuko ari cyo cyatumye bwuzura amazi.

Louise akomeza avugako uko kudahagarara kwatewe n’uko nyirubwato yabwiye ubutwaye ngo akomeze bityo bikongera umuvuduko w’amazi mu bwato.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article