Umukobwa yagukubise indobo ! ese wabigizemo uruhare?

Publié le par OLIVIER

Mu gutangira tutarajya kure rwose igisubizo kuri wabigizemo uruhare? Ni Yego wararugize, waba ari wowe wisubirije ni “Yego Nararugize” wagakwiye kubyemera udahakanye cyangwa ngo ugorane kubera ko uhawe ingero nyinshi wasanga iyo ngingo yo guhabwa icyo benshi bita “indobo” yaraje uyibona.

Mu bantu nabajije uko wakwegera umukobwa ngo umubwire ku wamukunze, benshi bagira inzira zitandukanye harimo n’abagira inzira twakwita ubwiyahuzi nko kubona umukobwa ukamujya imbere uti “Nagukunze cyane none nshaka ko twijyanira”? simvuze ko iyi nzira nta na rimwe ikora kuko ishobora gukora bitewe n’uwo ubwiye, gusa akenshi ntikora rimwe na rimwe ikuviramo gukorerwaho agasuzuguro nko gucibwa mu maso cyangwa urushyi kandi biba bikwiye.

Ubundi mu buryo bwiza kandi bwa kinyabupfura, kumenyana n’umukobwa ntabwo ari ibintu bigoye na gato no kuba inshuti nawe ntabwo bigoye bitewe n’ubwoko bw’ubushuti ushaka, mu gihe rero ushaka icyo bita “ love relationship” kugira ngo wirinde iyo ndobo twahereyeho hari utuntu ugomba kwitaho harimo

• Kureba uko wakiriwe : ibi ni ngombwa kuko niba umugeze iruhande akareba hirya, wikwirushya uhata komeza uko waje, gusa n’ubundi ntazagusekere ngo ugire ngo ni ikindi kuko niba ntacyo umutwaye wamuganirije ntaho bihuriye no kuba yagukunze.

• Gutega amatwi no kumva ibyo ubwiwe: aho niho twese dusigara, ushaka guhata no gukora ibindi bizakuviramo kwirukanwa nabi, niba ubizi ko ari nko muri week-end ugashaka kumusura ati ndaryamye, nzakubwira! Ejo uti duhure? Nawe ati ndi aha n’aha ntabwo mboneka…muri make tudatinze aho iyo umuntu atagukeneye mu buryo ubu n’ubu urabibona, icyo uba ugomba gukora rero ni gukomeza inzira yawe mukagira ubushuti busanzwe cyangwa nabwo ukabubura.

•Kwirinda guhata: guhata tuvuye no ku muntu ushaka gukunda, no ku muntu usanzwe guhata akenshi nta kintu bitanga, benshi baravuga ngo abarokore ni ngombwa kubahata! Ariko turetse abarokore, ubundi guhata umuntu uri gushaka gukunda bituma yibaza ikikwirukansa, aho kugutekerezaho mu bundi buryo akagubona nkaho utabaho adahari, niho agufatira kandi akabona ko uri guhuzagurika.

Tutagiye muri rwinshi rero, ntuzigere uhura n’ikibazo cyo guhabwa indobo mu buryo nk’ubu bwo guhuma amaso yawe ntubone uko mugenzi wawe akubona, niba umuntu atagukeneyeho urukundo ni ibintu bisanzwe wihata vamo hakiri kare kandi ubyakire ntibizanaguteranye nawe.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article