Umwana w’imyaka 13 yari agiye kwivugana
Inkuru dukesha L’Express.fr ivuga ko ku wa kabiri taliki 17.11, umwana w’imyaka 13 batatangaje amazina, yafashwe agiye kurasa abarimu be.
Ibi byabereye mu gihugu cy’Ubufaransa, mu mugi wa Beauvais, aho umwana w’imyaka 13 yinjiye mu kigo cy’amashuri cya Saint-Esprit de Beauvais, ahitwa Oise afite imbunda irimo amasasu 25.
Raymond Yeddou, uhagarariye perefe w’uwo mujyi wa Oise yagize ati : « Uwo mwana yarafite gahunda yo kwivugana abarimu be ».
Kuwa mbere, uyu mwana akaba yari yanditse ku rubuga rwa internet agira ati : « Kuwa kabiri niwo munsi wanjye wa nyuma.Mbabajwe no kubasiga.Nshuti zanjye, murabeho ».
Nyuma yo kugwa kuri ubwo butumwa umwana wabo yohereje ku rubuga rwa internet, abayeyi be bahengereye agiye ku ishuri batangira gusaka icyumba cye ndetse n’inzu yose, ngo barebe icyaba ari intandaro y’iyo myifatire. Nibwo bahise babona ko imbunda yabo idahari, maze bahita batabariza polisi kuko bakekaga ko ari umwana wabo wayitwaye.
Icyakora uwo mugambi mubisha ntiwabashije kugerwaho, kuko nyuma yo kubita mu gutwi, polisi yahise yihutira kugera kuri icyo kigo cy’amashuri, aho basanze uwo mwana atarakora ibara.
Akibakubita amaso yahise yihutira kujugunya imbunda yari afite, amaguru ayabangira ingata ajya kwihisha kuri « Cyber Café », aho ababyeyi be bamusanze mu ma saa tanu z’amanywa.
Kuri ubu, uyu mwana ari kubarizwa mu maboko y’abashinzwe umutekano, kuko ari kuregwa icyaha cyo gushaka kwivugana abantu aricyo " tentative d'assassinat " mu rurimi rw’igifaransa.
Publicité