| Ni muri USA, umugore w’imyaka 40 utatangajwe amazina ngo yagiye gukoresha amabere ye mu rwego rwo kuyagira manini no kuyaha ubwiza yashakaga, ibi bita Chirurgie Esthetique, aho kuba meza na manini nkuko yabishakaga ahubwo amubera umutwaro. Uko byagenze nta kundi rero. Nkuko bitangazwa na Ouest France, ngo uriya mugore yagannye kwa muganga wagombaga kumuha ubwo bwiza bw’amabere yashakaga hakoreshejwe uburyo bwo kuyabaga agahabwa iforomo yashakaga, maze ibyagombaga gukorwa byose birangiye nyamugore arataha. Icyaje kuba nta kindi rero, ibyari kuba amabere meza agezweho nkuko we yabishakaga, yabyutse byahindutse ane. Amabere ane mu gituza kimwe. Uyu mugore ngo yagize agahinda gakomeye ku buryo gukomeza kwihangana byamunaniye ubundi ajya kurega aho bamukoreye iyo operation bivugwa ko yaba yarakozwe nabi. Nyuma yo kumera amabere ane mu gituza kimwe ngo ntatinyuka kwikuramo imbere y’umugabo we, kandi kujya mu muhanda ngo agende ni ingume kuri we kuko bimutera isoni, kwigunga kandi ngo akaribwa cyane. Akaba asaba impozamarira ingana na miliyoni 3,7$. |