Yatangaje ko yapfuye mu rwego rwo kwanga umwana we wa cyenda

Publié le par OLIVIER

Umwongereza Keith Mac Donald w’ahitwa Washington uzwi cyane mu Bwongereza mu mukino wa Baseball ufite imyaka makumyabiri n’itanu y’amavuko(25), yaciye agahigo mu kubyara abana benshi akiri muto,mu gihe gito gishoboka ndetse n’abagore benshi batandukanye.

Amakuru dukesha urubuga rwa 7sur7, atubwira neza ko uyu mugabo Mac Donald afite abagore umunani ndetse n’ abana umunani babarirwa hagati y’ amezi atanu (5) n’imyaka cumi n’ itanu(15) hakaba hari n’ abandi babiri batwite inda ze, bose hamwe bakaba ari icumi (10).Yabyaye umwana wa mbere afite imyaka cumi n’itanu(15).

Ubwo uyu mugabo yamenyaga ko agiye kwibaruka umwana wa cyenda, byaramurenze niko gufata icyemezo cyo kubeshya umugore we wari utwite uwo mwana Danielle Little ,amwohereza ubutumwa kuri telephone bugira buti “Napfuye”.
Danielle Little yabanje kubaza neza bagenzi ba Keith ko iyo nkuru yaba ariyo , Keith w’ ubwe akamusubiza n’amatelefoni yabo ko ari byo kandi ko batazi aho yapfiriye.

Police n’ibitaro byose byarabimenyeshejwe kugira ngo bazabashe gutanga amakuru aramutse abonetse, ariko ntibyagira icyo bitanga. Danielle yaje gutangazwa no kumwibonera we ubwe mu muhanda agenda hashije ibyumweru bibiri bivugwa ko yapfuye. Keith yigiriye inama yo kujya kumusaba imbabazi nyuma.

image
Donald ari kumwe n'umugore wa munani

Igitangaje kandi nuko nubwo havugwa ko aba bana bose ari abe,we ubwe ntabwo abyemera kuko ngo abenshi muri bo bafite imisatsi idasa n’iye .

Mu minsi ishize kandi hari abagore bane batangaje ko batwite inda za Keith ibi bikaba bitaremezwa kuko nta gihamya. Muri abo 4 harimo utwite impanga.Ibi bibaye byo Keith yaba afite abana cumina batanu(15) bose hamwe bavuka ku bagore cumi na bane batandukanye(14).

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article