ABO MUKORANA BASHOBORA GUTUMA URWARA UMUTIMA!

Publié le par OLIVIER

 

Abanyarwanda tugira umuco (sinzi niba ari mubi cyangwa ari mwiza) wo kuterekana icyo dutekereza, umuntu yakubaza uko umeze ukavuga ngo ni byiza, kandi uri gushinjagira ushira. Umuntu yagutuka, ukamusekera ngo atabona uko utekereza, n’ibindi.

Nyamara ngo abantu baryumaho bagapfukirana uburakari bwabo mu gihe batishimiye agahato (bashyirwaho n’abakoresha babo) baba bafite amahirwe menshi yo kugira ibibazo by’umutima (heart attack) bishobora kuvamo urupfu, kurusha bagenzi babo batobora bakerekana ko barambiwe.

Ibi ni ibyaravuye mu bushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara n’ikigo ‘Stress Research Institute of Stockholm University’ cyo muri Suède ku bagabo 2755 batigeze bagira ibibazo by’umutima hagati ya 1992 na 2003.

Nk’uko tubikesha BBC, nyuma y’ubu bushakashatsi, 47 mu bakurikiranwaga bahuye n’ibibazo by’umutima, bamwe muri bo bapfa ariwo bazize. Icyo bari bahuriyeho bose ni ukwihanganira akajagararo baterwaga n’abakoresha babo mu kazi.

Kwihangana hano bivuze kutagira icyo uvuga mu gihe uwo mukorana cyangwa ugukoresha akuruhije mu buryo butandukanye, ndetse no kubifata nk’aho ntacyo bikubwiye. Abantu, cyane cyane ab’igitsina-gabo, bakora ibi baba bafite ibyago byo kurwara indwara z’umutima kurusha abahagarara bakerekana ko babirambiwe.



Ku bifata ntibavuge rero, ibyo byago biba biri ku kigero kiri hagati y’inshuro ebyiri n’eshanu kurusha abavuga!

Abahanga bakoze ubu bushakashatsi batangaje ko ntacyo bazi ku cyafasha umuntu kwirinda abamutesha umutwe ku kazi, ariko ngo kubwira uwo muntu ko utishimiye ibyo agukoreye, kumwereka uburakari bwawe ako kanya cyangwa se gutegereza ukaza kumusaba ko mwabiganiraho wamaze gutuza, ari uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo.

Igihe uramutse uryumyeho ntubivuge rero, uba ufite ibyago byinshi byo kuzarwara umutima, ukaba wanakwica!Ku batinya ingaruka mbi zava mu kuvuga icyutekereza ku kazi, menya ko muri zo nta n’imwe irusha agaciro ubuzima wawe!

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article