Belgique: yamaze umwaka wose agendana imikasi yo kwa muganga mu nda ye

Publié le par OLIVIER

Umuganga wo mu bitaro bya Anvers mu gihugu cy’u Bubiligi yakoze ikosa rikomeye ubwo yarimo kubaga umwe mu barwayi yari ashinzwe kuvura. Muti rero byagenze gute ? Mu gihe yari arimo gukora icyo gikorwa cy’ubutabazi ashaka kuramira ubuzima bw’uwo murwayi, yagize gutya yibagirirwamo imwe mu mikasi 2 yari yakoresheje.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru La Belga avuga uyu mugabo wo mu gace ka Anvers w’imyaka 50, nyuma y’igihe kingana n’umwaka abazwe mu nda, aribwo yaje kuvumbura ko umuganga wamubaze yibagiriwe imikasi ibiri ifite uburebure bwa santimetero 16 zose (16 cm) mu nda ye.

N'ubwo ariko yabimenye nyuma y’umwaka umwe wose, uyu murwayi yatangaje ko nyuma y’amezi agera kuri ane abazwe aribwo yatangiye kugira uburibwe bukabije mu nda, nuko asubira kwa wa muganga wari waramukurikiranye bwa mbere ngo arebe impamvu umurwayi atijajara. Byaje kuba agahomamunwa ubwo bamusabaga guca mu cyuma yajyayo bakamusangamo imikasi 2 mu nda. Nyuma y’ibyo barongeye bamubaga bwa kabiri mu rwego rwo gukuramo iyo mikasi, ariko abagwa n’undi muganga.

Ibi bitaro byakoze iri kosa abaganga bavuga ko rikomeye byasabye ko uyu mugaho yahabwa indishyi z’akababaro zigera ku mayero ibihumbi 5000 (5000 Euros) angana n’amanyarwanda miliyoni 4, ariko uyu murwayi we ubwo yari imbere y’urukiko, yararahiye aratsemba avuga ko bakwiye kumuha akayabo k’amayero ibihumbi mirongo inani (80.000Euros) ni ukuvuga miliyoni zisaga 64 z’amafaranga y’u Rwanda (64,000,000).

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article