Urutonde rw'imijyi 10 iberamo amarorerwa kurusha iyindi ku isi

Publié le par OLIVIER

Ubusanzwe umujyi wa Eindhoven wo muri Buholandi ni wo wari waraciye agahigo mu kugaragara ku ntonde z’ imigi iberamo ubwicanyi n’ ibindi byaha ku buryo bukabije, aho wasangaga amagerenade yatewe muri za restaurants n’ andi mazu ahuriramo abantu benshi, abanywi b’ ibiyobyabwenge mu mihanda n’ ibindi byinshi.

Kuri ubu rero ngo ni ibyishimo bikomeye cyane ku gisirikare cya Netherlands. Ibi ngo nta kindi cyabiteye uretse kubona ko uwo mujyi utagaragaye mu mijyi 10 ya mbere ku rutonde rushya, n'ubwo rwose ukirimo uragwa mu ntege iyo mijyi 10 yatangajwe.

Nguru urutonde nk’ uko tubikesha Foreign Policy Magazine:

1.Ciudad Juárez

image

Uyu mujyi wo mu gihugu cya Mexique utuwe n’abaturage bagera kuri 1.400.000, ugaragaramo urumogi ku gipimo kirenze icyo umuntu yatekereza. Nuramuka ugiye muri uyu mujyi, ntuzatangazwe no kubona mu nzira imitwe y’abantu ndetse bigaragara ko iciwe ako kanya! Uyu mugi urimo abicanyi benshi cyane kuko usanga n’abana b’ imyaka 14 badatinya kwihererana umuntu ngo bamugirire nabi. Mu mwaka ushize hagaragaye abantu 2.700 bapfuye mu buryo budasobanutse, ibi bisobanura ko mu bantu 100.000 hapfuye 191 mu bikorwa by’urugomo.

2. San Pedro Suala

Aha ni mu gihugu cya Honduras hakaba hatuwe n’ abantu bagera kuri 800.000. Turahasanga imfu zigera kuri 119 mu bantu 100.000 akenshi bicwa n’ itsinda ry’urubyiruko ruzwi ku izina rya Mara Salvatrucha. iri tsinda ryavutse ubwo igihugu cya Honduras cyari kimaze igihe mu bibazo by’ ubukungu, nuko urubyiruko rwiyemeza kugenda rukora amatsinda mu rwego rwo gushaka ibikorwa byarubyarira inyungu. Izi nkozi z’ ibibi nibwo zishyize hamwe ziyemeza gucuruza ibiyobyabwenge, iterabwoba ndetse no kwica no kwambura.

3. Caracas

image

Uyu ni umurwa mukuru w’ igihugu cya Venezuela ukaba utuwe n’ abaturage 3.200.000, bigaragara ko basaga kimwe cya gatatu cy’ abatuye U Rwanda. Uyu mujyi benshi bakomeje kuvuga yuko ariwo murwa mukuru w’isi yose mu bikorwa by’ubwicanyi, n'ubwo ngo mu myaka ishize byagabanutse ugereranyije n’imyaka ya kera. Bigaragara ko abantu bamwe banywa ibiyobyabwenge aribo bakora ibyo bikorwa by’ ubwicanyi, ubushimusi no guhohotera abaturage batandukanye. Aha tuhasanga imfu zigera kuri 94 ku baturage 100.000.

4. New Orleans

Aha ni muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, n'ubwo indi mijyi ibanza yose twayisanze muri Amerika y’ Amajyepfo. Abantu 340.000 nibo batuye uyu mujyi wigeze no kugaragara ku rutonde rw’ imijyi ikennye cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika. Aha habarurwa imfu 62 mu bantu 100.000.

5. Cape Town

image

Uyu mujyi ni wo wa mbere wo ku mugabane w’ Afurika ugaragaye kuri uru rutonde. Bivugwa ko imibare irenga kimwe cya kabiri cy’imfu zigaragara muri Afurika y’ Epfo zibera muri uyu mujyi, ahiganje ibikorwa byo kwiba amamodoka n'ibitero byitwaje intwaro. Ariko kandi ngo kuva hatangira gutegurwa imikino y’ igikombe cy’ isi cyabaye muri uyu mwaka wa 2010, ibi bikorwa byaragabanutse ku buryo bushimishije.

6. Moscou

Muri uyu murwa mukuru w’ igihugu cy’ u Burusiya ahabarurwa imfu 2 ku bantu 100.000.

7. Port Moresby

Ni umurwa mukuru w’ igihugu cya Papouasie- Nouvelle Guinée. Aha turahasanga umutwe w’ abantu biyise Raskols bakora ibikorwa by’ ubujura, ubwicanyi ndetse n’ ubushimusi.

8. Rio de Janeiro

image

Twagarutse na none muri Amerika y’ Amajyepfo mu gihugu cya Brésil, ahatuye abaturage 6.000.000, ni n’ umujyi dusangamo ahantu heza ho kwidagadurira nka plage/beatch ya Copa Cabana. Uyu mujyi umaze imyaka irenga 10 uri mu ntambara z’urudaca hagati ya Polisi y’ icyo gihugu ndetse n’udutsiko tw’ abanyarugomo b’urubyiruko. Uyu mujyi wo ugaragaza imfu 35 mu bantu 100.000 bivugwa ko umubare wagiye hasi ndetse ukaba uzakomeza kugabanuka bitewe n’ uko igihugu cya Bresil aricyo cyizakira imikino y’igikombe cy’ isi muri 2014 n’ imikino ya olempike ya 2016.

9. Bangkok

Aha ni muri Aziya y’ Amajyepfo ashyira Uburasirazuba mu gihugu cya Thailande, aho usanga abatekamutwe benshi cyane, ruswa ndetse n’ ibiyobyabwenge. Gusa ubwicanyi ntibukunze kuharangwa.

10. Bagdad

Ibibazo by’ intambara bimaze gucogora muri iki gihugu cya Irak, ariko ntibibuza ko buri munsi hari umubare runaka w’ abantu bicwa n'ubwo umubare nyakuri urarabasha gutangazwa. Harangwa ndetse n’ ibindi bikorwa nk’ ubujura n’ ubushimusi.

Umujyi wa Mogadiscio wo muri Somalia nawo ukaba ukomeje gushyirwa mu majwi ku rwego rw’isi nubwo nta mibare ifatika iratangazwa ku byaha bikorerwa muri uyu mujyi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article