Côte d'Ivoire: Kubera ikibazo cy'ubukungu, Banki zatangiye gufunga imiryango

Publié le par OLIVIER



Mu gihe Perezida Laurent Gbagbo atararekura ubutegetsi aburana na Perezida Alassane Dramane Outtara, amabanki yatangiye kugira ibibazo bikomeye by'amafaranga, imwe ikaba yafunze imiryango.

Banki yafunze imiryango ni BICICI. Mu itangazo ubuyobozi bwayo bwashyize ahagaragara, baratangaza ko batagifite ubushobozi bwo gukomeza inshingano zabo kubw'ikibazo cy'amafaranga make, n'ibyo bagerageza gukora bikaba byazabagusha mu manza z'urudaca.

Perezida Outtara we yari yasabye ko abaturage baba baretse gucuruza Cacao mu mahanga, kuko amafaranga zinjiza ajya ku ruhande rwa Leta ya Gbagbo. Iyi Leta nayo ikaba yari igitunzwe ahanini n'amafaranga ari mu mabanki yo mu gihugu, kuko inkunga zoz inyisnhi zarahagaritswe.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article