Nyuma yo gusomana n'umukunzi we bwa mbere, yahise yitaba Imana

Publié le par OLIVIER


Jemma Benjamin yari umukobwa w’igikundiro w’imyaka 18. Yari umwongerezakazi urangwa no kugira isoni, kuri ubu inkuru yabaye kimomo nuko uwo mwana w ‘umukobwa yitabye Imana nyuma yo gusomana ibi bya cyane n’umukunzi we badahuje igitsina. Yitabye Imana amaze gusomesha iminwa ye iya Daniel Ross, uyu bakaba bari basanzwe banigana muri Kaminuza, ndetse ibyo byabereye mu nzira iva aho ishuri bigiramo muri kaminuza riherereye.

Abaganga batangaje ko Jemma ashobora kuba yishwe n’indwara y’umutima idasanzwe kuko nabyo batabifitiye ibimenyetso bihagije, akimara gusa n’uheze umwaka, Daniel yagerageje kumufasha uko ashoboye amukorera ubutabazi bw’ibanze ariko biba impfabusa. Hari hashize amezi atatu Jemma na Daniel bakundana, ariko bwari bwo bwa mbere basomanye.

« Ntabwo umubano wacu wari ushingiye ku guhuza ibitsina », uko ni ko Daniel yatangarije ikinyamakuru Daily Mail cyo mu Bwongereza dukesha iyi nkuru. « Twabonanaga kenshi mu cyumweru. Uwo munsi, twarasomanye turi imbere y’umuryango binjiriramo, twinjira muri salon, yicara ku ntebe. Ako kanya nagiye kubona ingohe ze zitangiye kwifunga, atangira kuzana urufuza ».

Daniel yahise ahamagara nyina wa Jemma vuba na bwangu kugirango amenye niba yari asanzwe arwara igicuri, asanga ntabwo kijya kimufata. Jemma yari yamaze gushiramo umwuka ubwo yagezwaga ku bitaro. Nta na rimwe yari yarigeze arwara umutima, n’ubwo abaganga ntibaremeza koko niba yarishwe n’indwara y’umutima.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article